Congo yasuye Abanyecongo bahungiye mu Rwanda bifuza gutaha
Ubuyobozi bwa Congo bushyinzwe impunzi bwageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere taliki 12/08/2013 gukurikirana ikibazo cy’impunzi 666 z’Abanyecongo bahungiye mu Rwanda kubera intambara yahuje umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo.
Izi mpunzi zaturutse mu duce twa Kibati, Kirimanyoka no Mugisheke muri Kivu y’Amajyaruguru zihungira mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu bacumbikirwa n’abaturage.
Nyuma y’igihe gito, imiryango 33 igizwe n’abantu 115 yashoboye kujyanwa mu nkambi ya Nkamira kugira ngo hubahirizwe amategeko agenga impunzi mu gihe abandi banze kujya mu nkambi bagaca inzira zitemewe kugira ngo basubire mu gihugu cyabo.

Nk’uko byatangajwe na Dr Berthe ZINGA ILUNGA umunyamabanga uhoraho wa komisiyo ishinzwe impunzi mu gihugu cya Congo ngo u Rwanda rwubahirije amategeko areba impunzi bitandukanye n’ibyavuzwe na societe civil ya Nyiragongo yavuze ko Abanyecongo bashatse gusubira iwabo bakangirwa.
Yagize ati “impunzi yemererwa kwinjira mu gihugu idafite ibyangombwa igihe ihunga, ariko ntiyagisohokamo nta byangombwa nkuko byagendekeye aba bahungiye mu Rwanda. Icyakozwe ni ukubahiriza amategeko kandi nibyo biri gukorwa kugira ngo basubire mu gihugu cyabo”.
Dr Berthe ZINGA n’abamuherekeje bashoboye kuganira n’izi mpunzi ziri mu nkambi ya Nkamira zanze ubuhunzi zivuga ko zishaka gusubira mu gihugu cyazo zikajyanwa mu nkambi ya Mugunga kuko ariho iyindi miryango yabo yahungiye.

Bakaba bashoboye gusobanurira izi mpunzi ko zashatse gutaha mu buryo butemewe n’amategeko ariko ibyo u Rwanda rwabakoreye aribyo byubahirije amategeko.
Itsinda ry’Abanyecongo rishinzwe impunzi rigera ku bantu 18 ryari ryaje mu Rwanda rikaba ryashoboye kugenzura imyirondoro y’Abanyecongo bashaka gutaha byemeza ko mu gihe kihuse bashobora gutaha.
Dr Berthe ZINGA avugana n’itangazamakuru, yagaragaje ko bagenzuye urutonde rwatanzwe na HCR basanze abashaka gutaha ari Abanyecongo ariko yirinda kuvuga igihe batahira uretse ko bitazatinda kuko bagomba kubishyikiriza umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku akaba ariwe wemeza umunsi bazakirirwa Goma.

Iki gikorwa cyo kugenzura impunzi no kuzibarura biri mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na Leta ya Congo kuva mu mwaka wa 2010.
Nubwo impunzi 115 zigiye gusubira mu gihugu cyabo, mu nkambi ya Nkamira habarirwa izindi mpunzi z’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda barenga 9000 ariko aba bakaba barahunze ihohoterwa bakorerwa n’ingabo za Leta hamwe na FDLR mu duce twa Masisi.
Itsinda ryaje kureba impunzi rivuga ko izi mpunzi zitabareba kuko zo zatse ubuhunzi, abatashye bakaba ari abaheruka guhunga intambara yahuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo kuva Taliki ya 14/7/2013 mu duce twa Mutaho, Kirimanyoka, Kibati na Mukanyanja.

Izi mpunzi zivuga ko zitasubira mu byabo kuko intambara ishobora kongera kuba kuko M23 yarwanyijwe itahavuye kandi n’ingabo za Leta zikaba zigihari.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
gucyura impunzi ni incingano kandi akaba ari n’uburenganzira bw’igihugu iki ni iki, ibi rero ndacyeka ko bizazana amahoro muri kano gace ka Kivu, kuko aba banyekongo nibaramuka basubijwe mu byabo bazatura bakanyurwa maze bagafasha abandi kwiyubakira igihug.
Babacyure vuba bibuke nabandi