Congo yafunze umupaka muto kubera intambara ikomeje muri Goma
Saa moya zo muri iki gitondo cyo kuwa 22/05/2013 ingabo n’abapolisi ba Congo bari maze gufunga umupaka muto uhuza umujwi wa Goma na Gisenyi. Uyu mupaka unyurwaho n’abantu barenga ibihumbi 25 ku munsi.
Ubuyobozi bwa Congo bukaba buvuga ko butinya ko Abanyarwanda bajya kwifatanya na M23 ikomeje kwigira imbere mu mirwano iyihanganishije n’ingabo za Leta mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Umujyi wa Goma na Gisenyi ni imijyi ifite byinshi ihuriyeho kuko abaturage b’umujyi wa Goma bahahira mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda benshi bagakorera i Goma, abana bato bashaka kwiga mu Cyongereza biga mu Rwanda mu gihe Abanyarwanda bakunda Igifaransa biga Goma.

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda ku mupaka muto bwaretse Abanyecongo bakomeza kwinjira baza guhahira mu Rwanda kandi buvuga ko iki kibazo ntacyo bagikoraho mu gihe igihugu gihisemo gufunga umupaka wacyo.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu aherutse kuburira Abanyarwanda bajya i Goma kwitwararika kuko bashobora no guhohoterwa cyane ko hari umunyeshuri wafashwe n’ubu akaba atararekurwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
IZINA NIRYO MUNTU IMPAMVU BIBANDA KUMIPAKA NIBWA BUSAMBO NAHO UBUNDI NITWE TWAKAGOMBYE KUGIRA IMPAGARARA ZA FDRR.NAHOBO NTACYO MBIJEJE
Nifuzaga kumenya niba mwaba mufite umuntu ushinzwe gusoma no gukosora inkuru mbere yo kuzitangaza. Ibi mbivuze Kubera ko nkunda gusoma iki kinyamakuru akenshi nsangamo amakosa yimyandikire menshi (c’est encore pire quand c’est dans le titre), rimwe na rimwe ugasanga bitumye umuntu atumva neza sens y’interuro!
M23 se..bababwiye ko ikeneye abanyarwanda ngo ifate Goma cyangwa y’avance No muyini migi? reka daa!! ubu se aho bafashe bafashijwe n’abanyarwanda ra? uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe koko...!! mwashatse izindi mpamvu mukareka kwitwaza abanyarwanda raa!! mubure kujya ku front mukomeze muhobagirire ku mipaka..
Ariko rero abanyekongo barasetsa, none se gufunga umupaka birasubiza inyuma M23 ? ubwo ahubwo batuma na’abatabitekerezaga babikora..ubwo se ninde urizne iyo mipaka utarayirindaga mbere kuburyo ubu aribwo bibutse kubikora? muri byendagusetsa gusa..
Icyo nzi cyo ni ujo Congo ariyo ishobora kubihomberamo cyane..kuko twe dushobora gukomeza guhahirana hagati mu gihugu..ariko Nka’abo bana baza kwiga icyongereza mu Rda bo ntabwo amasomo azahagarara kandi nzi ko hari icyo bazatakaza cyane ku bijyanye n’ubwo burezi bw’abana babo..
Umupaka urafunguye,mu gitondo nabwo wafunzwe igihe gito,nyuma y’ibiganiro byahuzaga inzego zikorera ku mipaka ku mpande zombi,umupaka wahise ufungurwa mu rwego rwo koroheraza abaturage b’ibihugu mu rujya n’uruza rwabo.
Ahubwo n’iwacu nibafunge ,fdrl itatwinjirana, ntitwumva ngo ifanyije na katanyama(frdc)
ntibyoroshye reka dusengere abanye congo ukok ntibyoroshye nagato.gusa namahanga nuko arebera ntagire icyo abikoraho cyane UN FORCES,what are they doing in congo lather than rooting mineral...........
nimushake musenge cyane kuko izi ntambara ziraha hakurya ntawe uzi iherezo ryazo kandi iyo inzu yumuturayi irimo gushya ishobora gufatisha iyawe,nzabandora
Ahaa ndumva ibintu bikaze none niba Congo yiyemeje gufunga umupaka biragennda gute? kabisa Urwanda ni rurebe uko rwabigenza naho ibintu byakara.