Congo yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wayo n’u Rwanda mu ijoro
Kuva tariki 21/10/2012, Guverinoma ya Congo Kinshasa yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wayo n’u Rwanda mu masaha y’ijoro kandi hari hashize umwaka urenga imipaka y’u Rwanda na Congo ikora amasaha yose y’amanywa n’ijoro.
Icyi cyemezo cyatagajwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, atangaza ko “ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya ruguru bushingiye ku mabwiriza ya Leta ya Congo bwafashe icyemezo ko imipaka ihuza umujyi wa Goma wa Congo na Gisenyi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu izajya ifungurwa saa kumi n’ebyiri za mugitondo igafungwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.”
Iri tangazo ntirivuga impamvu nyazo zaba zateye Leta ya Congo gusubira ku cyemezo yari yumvikanyeho n’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi mu mwaka ushize, ubwo hakorwaga ibiganiro byo kubyutsa umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Biyaga Bigari (CEPGL).
Leta y’u Rwanda nayo ntabwo iragira icyo itangaza kuri icyi cyemezo cyatunguranye. Imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Kivu ya ruguru niyo yonyine yamaze kuvuga ko yishimiye icyemezo cya Leta ya Congo, umuvugizi wayo Omar Kavota akaba yavuze ko ngo bizafasha mu kubumbatira no gusagasira umutekano mu mujyi wa Goma.
Umutekano mu mujyi wa Goma ntiwigeze uhungabana cyane, uretse ko mu minsi yashize abarwanyi b’umutwe M23 urwanya Leta ya Congo bari bavuze ko bashaka kubaga ibitero ku mujyi wa Goma bagamije kuwigarurira bakawongera ku duce twinshi bagenzura mu ntara ya Rutshuru.
Icyo gihe umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu ya ruguru Colonel Olivier Hamuli yari yasabye abatuye Goma n’inkengero zayo kutagira impungenge na busa z’umutekano wabo kuko ngo ingabo za Congo FARDC zari maso zicunze umutekano wabo neza.
Muri iyo minsi kandi umuryango w’Abibumbye wahise wamagana abarwanyi ba M23 ubihanangiriza kutagira ubwo barasa isasu na rimwe ku mujyi wa Goma. Nta makuru yihariye ya M23 avuga niba yaba igiye kugaba ibitero kuri Goma.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ok. Mbele yabyose mwabwila aho kigali today,ikorera nimba nakuduhisha? Ese koko kino kinyamakuru cyaba kiduha isura nziza kandi shyashya kuri kigari yunumunsi cg cyaba kigamije kuyiha isura itajyanye nigihe tugezemwo?
Nuko natwe mwajya mutubwila ibimaze kugerwaho ndetse nibicyenewe kurubunga nkuruguru kugirango dufatakanyirize hamwe kubaka urwatubyaye
Abasirikari ba kongo bari bamaze iminsi bashinze amahema
muri zone neutre none ngo bafunze imipaka ? AKA NAGASUZUGRO MBANDOGA RWABUGIRI.buriya umushi ashakaku dusembura. twambukire kuruhembe rw’umuheto tubereke ko u rwanda "rutera ko rudaterwa"
nimba hari inguga byatanga kumutekano nibabigerageze bareba icyo bizatanga