Congo Brazzaville yemeje itariki ntarengwa yo kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda babayo
kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri ishinze ibikorwa by’ikiremwamuntu muri Congo Brazzaville, yatangaje ko bashyizeho tariki 30/06/2012, nk’itariki ntarengwa yo kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda baba muri iki gihugu.
Alice Tsoumou Gavouka uyobora ikigo cy’ibikorwa bya kiremwamuntu muri iki gihugu, yagize ati: “Aho kuba tariki ya 31 u Kuboza nk’uko byari byatangajwe ubushize, guhagarika ubuhunzi ku Banyarwanda bizaba tariki ya 30 Kamena uyu mwaka.”
Gavouka yavuze ko nyuma y’iyo tariki aribwo guverinoma ya Congo izatangira gusuzuma buri kibazo ukwacyo, kuri buri wese wifuza gukomeza kuba muri Congo.
Impunzi z’Abanyarwanda zigera ku 7.800 zahungiye muri iki gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nyuma y’aho amahoro agarukiye mu Rwanda, Umuryango w’Abibumbye wasinyanye amasezerano na Congo Brazzaville na Congo Kinshasa, yo gufasha gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku bushake.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|