Compassion International irasaba ko abana barindwa imirimo y’ingufu
Abana barenga 350 bo mu karere ka Rusizi bafashwa n’umushinga Compassion International bizihije umunsi mukuru w’umwana w’Umunyafurika basaba ko imirimo mibi ishingiye ku muco ikorerwa abana yacika.
Umuhuzabikorwa w’imishinga ya Compossion International yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke , Havugimana Flavier, yasabye abantu kwita ku burenganzira bw’umwana bita no ku mibereho myiza ye kugirango umwana azagire icyo azimarira ndetse n’igihugu muri rusange.

Havugimana Flavier yasobanuriye abana urutonde n’imiterere y’imirimo mibi bakoreshwa aho ahanini usanga abana baturiye ikivu bakunze kujyanwa mu burobyi bagata ishuli. Ibi byatumye asaba abyebyi ndetse n’abarezi kurinda icyahungabanya uburenganzira bw’umwana.
Mgr Rusengo Nathan uyobora Diyoseze ya EAR i Cyangungu yasabye abana bari bitabiriye ibirori kudapfusha ubusa amahirwe bahawe yo gutoranwa mu bandi bagashirwa mu mushinga aho biga ndetse bakavuzwa ku buntu.

Ibi birori byabaye tariki 07/07/2013 byatanzwemo umuhamya bw’abana bafashwa n’umushinga wa Compassion International babinyujije mu mivugo, indirimbo n’ibindi.
Mu karere ka Rusizi habarizwa abana bafashwa n’umushinga wa Compassion International basaga 2100. Uyu mushinga ukorera mu matorero ya gikirisitu ariko ukaba wakira abana b’abakene baturuka mu matorero yose kabone nubwo baba batari abo mumatorero ya gikirisitu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nashakaga gufasha Eleuther: Wakwegera umushinga uwo ariwo wose uterwa inkunga na Compassion uherereye mu gace utuyemo bakaguha amakuru cyangwa ukagana ku Cyicaro gikuru cya Compassion giherereye Kimironko kirya gato ya Arret yo kwa Rwahama mbere gato y’uko ugera kuri KIE. Ni ku ITUZE House.
Jye ku giti cyange ndashimira compassion yanfatiye umwana none ubu biranyorohena kuko mu ma faranfa ya minerval ibihumbi 51.000 umwana wajye asabwa kwishyura compassion inyishyurira amafaranga ibihumbi 32.000 ngatanga 19.000 Imana ikomeze umushinga wayo kuko udufatiye runini.
Compassion imaze kuba ubukombe kuyisura singombwa kujya kigali gumahuri ikorera muntara zose zigihugu.kandi service zayo zinogeye benshi.
Hari abana b’imfubyi nifuzaga gusabira ubufasha mu kigo cya Compassion; nabazaga aho nabinyuza cg se uwo nareba nkanamusobanurira.Mwadufasha tukamenya adresse yabo i Kigali?
Murakoze
Turashima Compassion uburyo ikomeje kwita ku mibereho myiza y’abana. Ubona hari impinduka zifatika, gusa nk’uko uwo muyobozi yabivuze, abana bakwiye kudapfusha ubusa amahirwe bagize.