Cogebanque yoroheje uburyo bwo kwishyura amazi
Mujyambere Louis de Montfort, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Cogebanque, aratangaza ko Cogebanque yoroheje uburyo bwo kwishyura amazi WASAC, aho nta mufatabuguzi wa WASAC uzongera gutonda umurongo ngo atinde, ategereje kwishyura.
Yabitangaje kuri uyu wa 15 Gicurasi 2015, mu nama ubuyobozi bwa Cogebanque n’ubwa WASAC bwagiranye, batangiza ku mugaragaro iyo mikoranire hagati yabo, igamije gufasha abafatabuguzi ba WASAC kwishyura amazi ku buryo bworoshye.

Mujyambere yagize ati “Ubusanzwe Cogebanque yajyaga ifasha kwishyura umuriro gusa, ariko ubu Cogebanque izajya ifasha abafatabuguzi ba WASAC kwishyura n’ amazi, banyuze kuri konte ya WASAC iri muri Cogebanque, cyangwa se bifashishije Terefoni zabo zigendanwa ku bafite konti muri cogebanque, aho bazajya bakoresha Mobile Banking, bikabafasha kwishyura amazi batiriwe bajya kuri WASAC ngo bajye ku murongo.
Yakomeje avuga ko bizajya bifasha cyane abafatabuguzi ba WASAC binubiraga imirongo cyane bajyaho bajya kwishyura, cyangwa se bajyanye bya bipapuro bigaragaza ko bishyuye amazi.

Ubu ngo bazajya bishyura kuri konte ya WASAC iri muri Cogebank, hifashishijwe ikoranabuhanga ryizewe, bakazajya bahita bohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni zabo ko bishyuye amazi.
Ubwo butumwa kandi ngo buzajya buhita bugera kuri WASAC bugaragaraza ko umufatabugizi yishyuye, ku buryo nta mpamvu yatuma umufatabuguzi ajya kuri WASAC.

Ruterana Lucien ushinzwe ubucuruzi muri WASAC na we yatangaje ko iki gikorwa bagiye gukorana na Cogebanque ari igikorwa gifite agaciro gakomeye kuri WASAC no kubafatabuguzi bayo, kuko Cogebanque ari banki ifite imikorere myiza, kandi ikorera ahantu henshi hatandukanye mu Rwanda.
Yagize ati ’’ Iki gikorwa ni inyungu ku bakozi bacu kuko kizabagabanyiriza umwanya bajyaga bakoresha ku mirongo bategereje kwishyura amazi, kandi natwe nka WASAC bizadufasha kugabanya akajagari ndetse n’amakosa twajyaga duhura na yo mu kwandika inyemezabwishyu twahaga abo bakiriya bazaga ari benshi kwishyura amazi kuri WASAC’’.

Ubusanzwe COGEBANK ni banki y’ubucuruzi ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, ikaba yaroheje uburyo abakiriya bayo bazajya bahabwa serivise zitandukanye ku buryo bwihuse.
Muri izo serivisi harimo kugura umuriro, amazi, amakarita ya terefoni mu bigo bitandukanye by’itumanaho, ifatabuguzi ry’ amashusho n’ibindi, aho babasha kubihabwa ku buryo bwihuse batavuye aho bari, babikesha ikornabuhanga rya Cogebanque.
Andi mafoto:




Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo konti ya wasac iri muri cogebank ni iyihe?