Cogebanque yateye inkunga igikorwa cyo gufasha abatishoboye
Cogebanque, mu mpera z’iki cyumweru, yateye inkunga igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye batandukanye, barimo imfubyi, ibitaro, amashuri n’ibindi.
Iki gikorwa Cogebanque yateye inkunga kibaye ku nshuro ya 10, ni igikorwa ubusanzwe gitegurwa n’ishyirahamwe ryitwa Africa International Club, ihuriyemo abakozi b’ibigo bihagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, aho bategura iki gikorwa cyo gusangira banasusurutsa cyane cyane abana bato, amafaranga avuye muri iki gikorwa agafashishwa abatishoboye.

Moustafa OUEZEKHTI, Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, avuga ko Cogebanque nka Banki Nyarwanda, yahagurukiye gutera inkunga ibikorwa ibyo ari byo byose bizamura imibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda, anavuga ko bikwiye gutangirira ku Banyarwanda mu gufasha bagenzi babo, abandi bakaboneraho.

Yagize ati "Iki gikorwa Cyiswe ’International Food Fair’ kibaye ku nshuro ya 10, ni igikorwa duteramo inkunga abagize iri shyirahamwe rya Africa International Club, kugira ngo babashe gukusanya amafaranga yo gufasha abababaye muri iki gihugu, kandi nitwe Abanyarwanda inkunga zigomba kuvaho mbere, kuko ntitugomba gutegereza buri gihe ko inkunga ziva ahandi’’.

Moustafa OUEZEKHTI yanatangaje ko atari iki gikorwa batera inkuga gusa, ko ahubwo n’indi miryango y’abatishoboye, ishobora kugana Cogebanque ikayitera inkunga yo kwikura mu bukene .

Yagize ati "Mu ngengo y’imari ya buri mwaka ya Cogebanque tugiramo amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa bitandukanye biteza imbere abatishoboye bikabafasha guhindura ubuzima, aho dutanga inka mu baturage zikabafasha kwikenura, dufasha imfubyi n’abapfakazi batishoboye, tukaba tunatera inkunga ibigo by’amashuri kugira ngo bibashe kwiyubaka neza mu bushobozi, kugira ngo bibashe gutanga uburezi bufite ireme’’.

Ntawirema Celestin, umwe mu banyamuryango ba Africa International Club, yakanguriye n’Abanyarwanda kwitabira iki gikorwa cyitabirwa n’umubare munini w’abanyamahanga kuruta Abanyarwanda, ariko anongeraho ko nubwo kitabirwa n’abanyamahanga benshi, amafaranga avuyemo afashishwa Abanyarwanda uko yakabaye.


Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
dushimiye iyi bank yifatanyije n’abanyarwanda batishiboye
thanx to the initiative@cogebank