Cogebanque izanye Mastercard zizajya zikoreshwa ku isi hose

Kuri uyu wa 18 Kamena 2015, COGEBANQUE, yatangije ikoreshwa rya Mastercard zigera kuri enye, zizajya zifasha abakiriya kubona amafaranga yabo biboroheye mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.

Izo Mastercard enye zatangiye gukoreshwa na COGEBANQUE, zirimo iya Prepaid izajya ikoreshwa n’abakiriya ndetse n’abatari abakiriya ba COGEBANQUE, iyo bise Classic izasimbura izo abakiriya bari basanganywe, iyitwa Prestige, n’iyitwa Privilege zizajya zihabwa abakiriya bagira amafaranga menshi muri Banki.

Moustafa Ouezekhti, Umuyobozi wa Cogebanque yavuze ko iki gikorwa kitazafasha Abanyarwanda gusa ahubwo kizanafasha n'abanyamahanga basura u Rwanda.
Moustafa Ouezekhti, Umuyobozi wa Cogebanque yavuze ko iki gikorwa kitazafasha Abanyarwanda gusa ahubwo kizanafasha n’abanyamahanga basura u Rwanda.

Umuyobozi wa COGEBANQUE, Moustafa Ouezekhti, atangiza ikoreahwa ry’izo Mastercard, yatangaje ko uretse no gufasha abasanzwe ari abakiriya ba COGEBANQUE ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, zizanafasha n’abanyamahanga bagana u Rwanda, ziborohereza kwishyura batavunitse bagendana amafaranga mu ntoki.

Moustafa Ouezekhti hamwe n'abayobozi bagenzi be.
Moustafa Ouezekhti hamwe n’abayobozi bagenzi be.

Yanatangaje kandi ko izi Mastercard, zizanafasha Abanyarwanda mu gukingura amarembo mu bucuruzi ndetse n’ubuhahirane, hagati y’u Rwanda ndetse n’amahanga.

Munezero Joyeuse, umwe mu bakiriya ba COGEBANQUE, yatangarije Kigalitoday ko iki gikorwa kiziye igihe kuko ngo yagiraga ikibazo cyo kugendana amafaranga agiye mu ngendo zo hanze y’igihugu, hamwe umuntu aba ashobora no kugira ibibazo byo kwibwa, ariko ubu impungenge yagiraga ngo zarangiye kuko ngo agiye kujya byose abirangiza na Mastercard za COGEBANQUE.

Uyu muhanga wo kumuri Mastecards za Cogebanque wari witabiriwe n'abakozi b'iyo banki n'abanyamakuru.
Uyu muhanga wo kumuri Mastecards za Cogebanque wari witabiriwe n’abakozi b’iyo banki n’abanyamakuru.

Ese izo Mastercard enye zatangijwe na COGEBANQUE ziteye zite?

Uhereye iburyo haragaragara Mastercard Prepaid, Mastercard Classic, Mastercard Prestige na Mastercard Privilege.
Uhereye iburyo haragaragara Mastercard Prepaid, Mastercard Classic, Mastercard Prestige na Mastercard Privilege.

Mastercard Prepaid : Ni Mastercard ihabwa buri muntu wese, yaba umukiriya cyangwa utari umukiriya wa COGEBANQUE, ikaba yifashishwa mu gutwaraho amafaranga mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi kuri za ATM na POS cyangwa kwishyura ukoresheje uburyo bwa Internet, ku buryo icyo wakenera cyose gihuye n’amafaranga atarenze ayiriho, uyifashisha ukakigura ukagihabwa.

Mastercard Classic: Ni Mastercard ihabwa buri mukiriya wese wa COGEBANQUE, ikaba izasimbura izo abakiriya bari basanganywe zakoraga gusa mu gihugu kuko yo izajya inakoreshwa ahandi hose ku isi. Iyi Mastercard ikoreshwa mu kubikuza, kwishyuramuri za risitora, hoteli,amangazini cyangwa se ugura ukoresheje internet.

Mastercard Prestige : Ni ikarita ifite uburyo bwo kubitsa no kubikuza icyarimwe, izakunda gukoreshwa cyane n’abakiriya bakunda gukoresha umubare munini w’amafaranga mu bikorwa byabo, aho bashobora no kugurizwa bifashishije iyi master card, bagakoresha arebityo bagatandukana no kongera kugendana umubare munini w’amafaranga mu ntoki.

Mastercard Privilege
: Niyo Karita y’ikirenga mu zindi zose, izakoreshwa ahanini n’abakiriya bo mu rwego rwo hejuru, ugereranyije n’abakoresha Mastercard Prestige.

Umuyobozi wa COGEBANQUE yatangaje ko abari basanzwe ari abakiriya ba COGEBANQUE bazahamagarwa bagahindurirwa amakarita bari basanganywe bagahabwa ari Classic ku gicirocy’ikarita isanzwe bakoreshaga mu gihugu gusa, ubundi anizeza abazajya basaba ikarita iyo ari yo yose muri izienye, ko batazajya barengerezwa amasaha 48, bitandukanye n’ibyabagaho kera aho bayibonaga mu gihe kingana n’ukwezi.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo   ( 2 )

izo ni sawa ahubwo se andi ma bank mu Rwanda arigukora iki ntabonako abanyarwanda bakeneye uburyo bwo guhaha kuri internet!!

miller yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

Ntabwo yitwa Master Card ni visa
Master Card ntirega mu gihugo! Ahubwo hari na masoko adakoramo

eritier yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka