Clubs z’Ubumwe zatumye barwanya ivangura rishingiye ku turere

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye n’ayigisha imyuga mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko ibiganiro bahabwa mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubwiyunge zabafashije kurwanya ivangura rishingiye ku turere.

Club y'Ubumwe n'Ubwiyunge kuri GS Rwesero
Club y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuri GS Rwesero

Abiga mu Karere ka Kirehe bahavukiye(Abanyagisaka), bagaragaza ko mbere wasangaga abaturage babayeho buri wese yireba mu ndorerwamo y’akarere aturukamo cyangwa aho yakuriye.

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba gatuwe n’Abanyarwanda bakomoka mu Ntara y’Amajyaruguru bigatuma abo bahasanzwe batabibonamo aho bari hose, hakaba n’abatashye bava mu bihugu byo hanze ndetse n’abo basanze buri wese akaba yarimenyeraga ibye.

Urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge mu bakuru n’abato rwagize uruhare mu kurwanya ayo macakubiri y’abatuye muri Kirehe ku buryo ubu bitangira ubuhamya bw’uko nta rondakarere rikigaragara ahubwo abantu bose babaye umwe kandi biyumvanano.

Mu mashuri na ho habaga irondakarere

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na bo bavuga ko wasangaga mu mashuri uko kwironda guhari ariko kubera ibiganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’ bitangirwa muri za Clubs z’Ubumwe n’Ubwiyunge, byaracitse.

Girukwayo Pascal ushinzwe gukurikirana za Clubs z’Ubumwe n’Ubwiyunge n’iya Never Again ishinzwe kurwanya Jenoside ku kigo cy’amashuri cyigisha imyuga cya Kirehe TVET School, avuga ko no kuri icyo kigo wahasangaga bene ibyo bibazo bishingiye ku nkomoko y’abanyeshuri.

Club y'Ubumwe n'Ubwiyunge ya TVET Kirehe igaragaza ko ivanguraturere ryacitse
Club y’Ubumwe n’Ubwiyunge ya TVET Kirehe igaragaza ko ivanguraturere ryacitse

Agira ati, “Na hano twigeze kugira umwana bari barahimbye ‘Majaruguru’, kuko yakomokaga mu Majyaruguru, ugasanga bamuhamagara Majaruguru kandi afite andi mazina urumva ko ibyo byabaga bigamije kumwereka ko atari uwa hano mu Gisaka”.

Habimana Samson wiga imyuga kuri TVET ya Kirehe avuga ko ibiganiro byo mu mahuriro yabo byatumye koko nta muturage ukomeza kwiyumvamo kuba umunyagisaka, cyangwa uwo mu kandi karere.

Agira ati, “Hano wasangaga umuntu wese yibona mu bo baturuka hamwe gusa, ariko ibiganiro tugira bituma ubu twese twiyumva nk’Abanyarwanda, kuko wasangaga mbere abantu baharanira inyungu z’aho baturuka gusa”.

Ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School na ho abanyeshuri bibumbiye muri Club y’Ubumwe n’Ubwiyunge bagaragaza ko usibye no kurwanya amacakubiri n’irondaturere, binabafasha mu gusabana no kwiyumvanamo ku mashuri.

Umuyobozi wa Rusumo High School, Muvunangabo Robert, avuga ko kwigisha ‘Ndi Umunyarwanda’ bihera ku ngaruka z’imyigishirize mibi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo abana bakabasha gusobanukirwa.

Muvunangabo avuga ko Ndi Umunyarwanda bayigisha bahereye ku mateka mabi y'imyigishirize ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Muvunangabo avuga ko Ndi Umunyarwanda bayigisha bahereye ku mateka mabi y’imyigishirize ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Avuga ko mbere ya Jenoside abana bigishwaga ko ari ubwoko runaka ariko ubu byaracitse, ni nako kandi wasangaga abana bacibwamo ibice bishingiye ku turere bakomokamo ibyo bikaba byaragize ingaruka mbi ku gihugu zirimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati, “Abana tubigisha ‘Ndi Umunyarwanda’ duhereye ku mateka, na bo ubwabo barabyumva kandi bagaragaza ko mu miryango bakomokamo bagihura na za ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nko mu ikinamico biyandikira usanga bashyiramo ibyo babana na byo mu miryango”.

Ati “Niba abana bahimba ikinamico bagashyiramo abayeyi bababuza gushaka mu miryango runaka kubera ko yakoze Jenoside cyangwa yahigwaga muri Jenoside, bigaragaza ko babizi neza, kandi babibamo, ni ho rero duhera tubasobanurira ukuri kwabyo”.

Abanyeshuri kandi ngo banigira byinshi mu mahuriro y’Ubumwe n’Ubwiyunge harimo no kumenya gukemura amakimbirane hagati yabo no mu miryango yabo, cyane ko bazi neza indangagaciro za ‘Ndi Umunyarwanda’.

Abanyeshuri bo kuri Rusumo High School bavuga ko Ndi Umunyarwanda ibafasha gukemura ibibazo hagati yabo n'iby'iwabo mu miryango
Abanyeshuri bo kuri Rusumo High School bavuga ko Ndi Umunyarwanda ibafasha gukemura ibibazo hagati yabo n’iby’iwabo mu miryango

Nikubwayo Patrick na bagenzi be bavuga ko muri Club y’Ubumwe n’Ubwiyunge bahigira uko bakemura amakimbirane aho batuye by’umwihariko ku ishuri.

Agira ati, “Twiga ukuntu niba turi hano ku ishuri twakemura ibibazo duhuye na byo, nko kureba niba hari ufite ikintu abandi bakeneye yafasha na bagenzi be bagasangira, biranadufasha iyo tugeze iwacu mu miryango”.

Murinzi Kenia na bagenzi be bavuga ko ‘Ndi Umunyarwanda’ ibafasha gusigasira amahoro amaze kubakwa kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Agira ati, “Ndi Umunyarwanda’ itagenze neza twakomeza gukura nta cyerekezo dufite, ariko ubu twiga uburyo n’uwazana ingengabitekerezo ya Jenoside twamukumira tukanamugira inama yo kuyireka kuko twe nta macakubiri tugira”.

‘Ndi Umunyarwanda’ mu mashuri abanza ituma bakurana ingeso nziza

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bibumbiye muri Club z’Ubumwe n’ubwiyunge na bo bagaragaza ko ‘Ndi Umunyarwanda’ ibafasha kwitwararika no kureka ingeso mbi zikunze kugaragara mu bana.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Rwesero Rutwaza Anaclet, asobanura ko abana bashira amatsiko ku bibazo bibaza kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ kuko bo bazi ko kuvuga Ikinyarwanda bihagije ngo babe ari Abanyarwanda.

Rutwaza avuga ko abana bakeka ko kuvuga Ikinyarwanda bihagije ngo babe Abanyarwanda
Rutwaza avuga ko abana bakeka ko kuvuga Ikinyarwanda bihagije ngo babe Abanyarwanda

Agira ati, “Bakinjira muri Club y’Ubumwe n’Ubwiyunge wasangaga bibaza impamvu za ‘Ndi Umunyarwanda’ kuko bazi ko kuvuga Ikinyarwanda bihagije ngo babe ari Abanyarwanda, tubasobanurira rero duhereye ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda”.

Avuga ko bihindura abana kuko batangira basobanukirwa n’amateka yaranze u Rwanda ku buryo ndetse bagera aho bakanagira inama ababyeyi babo, kuko usanga hari aho bandika mu dusanduku tw’ibitekerezo ko hari igihe ababyeyi bababuza kwitabira ibiganiro byo kwibuka.

Agira ati, “Iyo umwana yanditse igitekerezo agaragaza ko iwabo bamubuza kujya mu biganiro byo kwibuka, bivuze ko hari ibyo yamenye iwabo bakimubangamiyeho, icyo gihe turamufasha byaba na ngombwa n’iwabo tukabageraho tukabasobanurira”.

Irakoze Placide na Niyoduhorana Marie biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuri GS Rwesero bahamya ko kwigishwa ‘Ndi umunyarwanda’ byabafashije kureka ingeso mbi zirimo kurwana, guterana amabuye, ndetse no gusuzugura ababyeyi.

Bavuga kandi ko bajya bagira inama ababyeyi babo kurera abana batabasumbanya kuko bose ari abantu bafite agaciro kangana, kandi ko buri wese afite uburenganzira nk’ubwa mugenzi we, ibyo bigatuma bumva na bo bafite umusanzu wabo mu kubaka igihugu kizira amacakubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka