Clare Akamanzi ari mu bayobozi bato 192 ku isi bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa

Umunyarwandakazi Akamanzi Clare ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yahawe igihembo nk’umwe mu bayobozi bakiri bato bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura isi (Young Global Leaders).

Amazina y’abantu 192 bahawe icyo gihembo uyu mwaka yashyizwe ahagarara n’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku isi (World Economic Forum) kuri uyu wa kabiri tariki 6/3/2012. Batoranyijwe mu bihugu 59 birimo 46 byo ku mugabane w’u Burayi.

Buri mwaka World Economic Forum ishimira abayobozi bakiri bato bagera kuri 200 ku isi hose, baba baragaragaje ubuhanga mu mikorere yabo mu rwego rwo guteza imbere isi n’abayituye.

Abatoranywa muri iki gikorwa cyitwa “Young Global Leaders” bakora mu mirimo itandukanye, baba abari muri politiki, mu bucuruzi, abakora mu miryango itegamiye kuri Leta, mu itangazamakuru n’ahandi.

Umwe mu banyamuryango ba “Young Global Leaders” akaba n’umwe mu bahawe igihembo mu mwaka wa 2010, Gregor Hackmack, yasobanuye ko uyu muryango ari ihuriro ry’isi yose, rikangutse mu bitekerezo kandi rifite ubushake bwo gushyira imbere ibikorwa byiza bizanagira isi nziza.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa World Economic Forum, abandi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bahawe icyo gihembo uyu mwaka harimo, Umunyatanzaniya Mohammed Dewji, Umugande Ashish Thakkar n’Umunyakenya Isis Nyong’o.

Marie Josee Ikibasumba

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka