Christine Kayitesi, umukozi w’Akarere ka Huye w’indashyikirwa muri 2014
Christine Kayitesi, umunyamabanga w’umuyobozi w’Akarere ka Huye, ni we mukozi w’aka karere watoranyijwe na bagenzi be nk’indashyikirwa mu mikorere mu mwaka w’2014. Ubwo abakozi b’aka karere bizihizaga umunsi w’abakozi, yahawe mudasobwa igendanwa nk’ishimwe.
Kayitesi avuga ko ubusanzwe nyuma y’umuryango we, ahandi hantu yishimira kuba ari ku kazi, kuko abo bakorana na bo ari abavandimwe bahorana, bakaba basenyera umugozi umwe wo guteza imbere akarere bakorera.
Ngo kuba aba bavandimwe baramugaragarije ko bishimira serivisi abaha byaramushimishije cyane. Yagize ati “n’ubwo icyo abo dukorana bamariye kindutira kure icyo mbamariye, kuntora byanyeretse ko na bo babona ko hari icyo mbamariye. Byaranshimishije cyane.”

Iriya mudasobwa yahawe ngo azajya ayifashisha mu kazi ke ka buri munsi ku karere, ariko ngo izamugirira akamaro no mu byo yikorera ku giti cye. Yagize ati “ndi gupanga gukomeza kwiga mu cyiciro cya masters. Igihe nzaba natangiye nzajya nyifashisha.”
Janvier Murenzi, umugabo wa Kayitesi wari waje kumushyigikira, yishimiye kuba umugore we yarabaye umukozi w’indashyikirwa.
Yagize ati “najyaga mbona azinduka cyane ajya ku kazi, hakagira ibyo asiga asabye abandi bantu gukora kuko we atabashije kubikora. Ibi binyeretse ko atazinduka gusa, ahubwo ko n’iyo ageze ku kazi akorana umurava.”
Murenzi kandi yabwiye Kayitesi ko kuba yarabaye umukozi w’indashyikirwa bitagomba gutuma yishyira imbere, ahubwo akarushaho gukora akazi ke neza, akamenya no kugisha inama. Ibi kandi n’ubundi ngo bihuje n’intego Kayitesi yihaye kuva yatorwa na bagenzi be.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, mu ijambo rye yashimiye Kayitesi nk’umukozi wabaye indashyikirwa, ariko ashimira n’abakozi bose ubwitange bagira mu kazi kabo.
Yabibukije kandi ko u Rwanda rwihaye gahunda yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, maze abasaba kugira uruhare mu guhanga imishinga yo guha abantu benshi imirimo. Ibyo kandi ngo ntibazabura kubigeraho nibamenya kuzigama, bakanakorana n’amabanki.
Uyu muyobozi yanasabye abakozi b’akarere ka Huye kugira uruhare mu kurinda umutekano w’igihugu, bakirinda gukorana n’imitwe irwanya igihugu, kandi bagashyigikira gahunda “nziza ya Ndi umunyarwanda”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|