Centrafrika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kuba abanyamwuga

Intumwa esheshatu z’Umuryango w’Abibumbye zasuye ku itariki ya 26 Gashyantare itsinda ry’ abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Centrafrika, bashimirwa kuba bakora akazi kinyamwuga kandi barangwa n’imyitwarire myiza.

Bari bayobowe na Mark Kroeker akaba yarigeze kuba umuyobozi w’abapolisi babungabunga amahoro muri iki gihugu. Bari baje kwirebera uko inshingano bahabwa n’umunyamabanga muru wa Loni zo kubungabunga amahoro zishyirwa mu bikorwa. Mu bindi uyu muyobozi n’abo bari kumwe barebaga harimo imiterere y’ubuyobozi ndetse n’ubushobozi bw’abapolisi hagamijwe ko bagera ku musaruro w’ibyo basabwa.

Abapolisi b'u Rwanda bashimirwa
Abapolisi b’u Rwanda bashimirwa

Iri tsinda ryari rishishikajwe no kumenya byimbitse imiterere y’akazi, imbogamizi n’ibindi bikenewe mu kazi k’ubu butumwa (MINUSCA), hagamijwe gufata ingamba z’uburyo abari muri ubu butumwa bafashwa kubona ibikoresho kugira ngo buzuze neza inshingano zabo.

Muri uru ruzinduko, Mark Kroeker yashimye akazi keza gakorwa n’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda cyane cyane ubunyamwuga na disipuline ibaranga mu kazi.

Iri tsinda ryakomeje kandi rishimira u Rwanda kuba ari igihugu cyohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu kohereza abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.

Ukuriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika, ACP Gilbert Gumira mu kiganiro cye, yeretse izi ntumwa ubushobozi n’imbaraga by’itsinda ayoboye, umutekano w’aho bakorera, uko akazi kabo kaba gateye, ibyagezweho, imbogamizi n’ibindi bateganya gukora kugira ngo bakomeze kuzuza inshingano zabo neza.

Yakomeje agira ati, ” bimwe mu byo twagezeho harimo gufata imodoka 22 na moto 31 zari zaribwe tukaba twarazigaruje. Twabashije kandi gutahura imbunda 42, gerenade 73 ndetse n’amasasu 74 akoreshwa n’ubwoko bw’imbunda zitandukanye, ibi byose bikaba byaratanzwe ku bushake n’abo twabifatanye”.

ACP Gumira kandi yasobanuriye izi ntumwa akandi kazi kajyanye n’ibikorwa birebana no gucunga umutekano w’aho abantu benshi bahurira. Muri ibi bikorwa nk’uko yakomeje abitangaza harimo gufata abakekwaho ibyaha, kurinda ibikorwa remezo; ibi n’ibindi byinshi byagezweho kandi bikorwa kinyamwuga.

Ibiva mu isuzumwa ryakorwaga n’iri tsinda bishyikirizwa urwego rwo hejuru mpuzamahanga ruzwi nka “International Security Sector Advisory Team (ISSAT) rukorera i Geneve mu Busuwisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abapolisi bacu ni abanyamwuga ndetse n’amahanga arabihamya.Nibakomeze bahagararire igihugu neza.

Mike yanditse ku itariki ya: 29-02-2016  →  Musubize

mukomereze aho bana b’u Rwanda

Mudahogora yanditse ku itariki ya: 28-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka