Capl. Semana warashweho na MONUSCO i Tongo yatanze ubuhamya uko byagenze
Capolari Semana John yatashye mu Rwanda taliki 27/3/2014 nyuma yo kwitandukanya na FDLR Foca isanzwe ikorera mu duce dutandukanye twa Kivu y’amajyaruguru, nyuma yo kubona ko kuba muri FDLR ari uguta igihe.
Capl Semana aganira na Kigali Today yayitangarije uburyo FDLR ifitanye amasezerano n’ingabo za Kongo yo kuzayifasha kwinjira mu Rwanda ariko akaba yarangijwe n’ibikorwa bya MONUSCO taliki 9/3/2014 ubwo yatangiraga kuyirasa ahitwa Mulimbi mu ishyamba rya Tongo.
Nk’uko Capl Semana abyemeza ngo yari i Mulimbi ayobowe na Majoro Hodace aho bari basanzwe bumva amakuru avuga ko MONUSCO n’ingabo za Kongo ziri kwitegura kubarasaho batangira ibikorwa byo kwigira mu ishyamba.
Ku cyumweru taliki 9/3/2014 nibwo MONUSCO yatangije igikorwa cyo kubarasaho ikoresheje indege irasa abasirikare bari kuri bariyeri ahitwa Mulimbi bahita birukira mu mashyamba, igikorwa kitamaze n’isaha.
Capl Semana avuga ko ibitero bya MONUSCO nta nkurikizi byagize kuko nta basirikare barwanira hasi bari bahari, ibi bitero bikaba ntacyo byangije kabone no kugira uwo bikomeretsa uretse umusirikare umwe wirutse agahanuka ku rutare akavunika ariko aravurwa arakira.

Capl Semana avuga ko yavuye mu Rwanda ari uruhinja ariko umubyeyi we ari umusirikare afite ipeti rya lietenant ariko aza kwitaba Imana kubera intambara zo muri Kongo, bituma Capl Semana akomeza igisirikare kugeza agize imyaka 18 akora imyitozo ya gisirikare mu ishuri rya CEI Karongi muri Masisi.
Kuva muri 2006 Capl Semana atangiye ibikorwa bya gisirikare muri FDLR, avuga ko yarwanye intambara nyinshi zirimo kurwanya ingabo za Kongo, CNDP, Mai Mai na M23.
Avuga ko abarwanyi ba FDLR bagera 200 babarirwa mu nkambi ya Kibibi hafi ya Ngungu muri Masisi inkambi icumbikiye abasirikare n’abagore babo ahantu bakunze no gucukura amabuye y’agaciro ariko iyo FDLR ibakeneye ijya kubareba bakaba bayoborwa na Col Molani.
Ubufatanye hagati ya FDLR na FARDC mu gushotora u Rwanda
Capl Semana warwanye intambara ya M23, avuga ko mu kwezi kwa Kanama 2013 ahitwa Nyanzare muri Rutshuro, Gen Mudacumura yakoranye inama n’abasirikare bakuru muri FDLR bemeza ko bagomba gufatanya n’ingabo za Kongo na MONUSCO mu kurwanya M23 kugira ngo bazabonereho kwinjira mu Rwanda.
Nyuma y’iyi nama ngo nibwo abarwanyi ba FDLR boherejwe kurwanya M23 kuva Munigi, Mutaho, Kanyarucinya kugera Kanyamahura ndetse muri uru rugamba nibwo ibisasu byinshi byavuye mu mirwano yaberaga muri Kongo bigwa mu mujyi wa Goma no mu Rwanda.
Capl Semana wari muri uru rugamba avuga ko n’amaso ye yiboneye ibisasu byaraswaga mu Rwanda na Ajuda Shief Musenga warashishaga imbunda yari iteretse kuri Kariyeri Mugunga, ahawe amabwiriza yo gushotora u Rwanda kugira ngo rushobore kwinjira mu ntambara ibera muri Kongo maze FDLR ibe ibyungukiyemo kuko ingabo z’amahanga zari guhita zifasha ingabo za Kongo na FDLR gutera mu Rwanda.
Nyuma y’uko u Rwanda rurashweho ariko rukirinda kugira icyo rubikoraho, ngo byangije umugambi wa FDLR n’abo bafatanyije urugamba ariko basigara barwanya M23 bashaka ko yahungira mu Rwanda nabwo bakayihakurikira nabwo birangira kuko yahungiye Uganda kandi bari bizeye ko yahungira mu Rwanda nkuko ingabo za Runiga zabigenje bakaba babonye icyuho.

Uwundi mugambi wo kwinjira mu Rwanda kwa FDLR hagendeye ku bushotoranyi wari wateguwe ni uwo kohereza ingabo za Kongo zivanze na FDLR ku mupaka w’u Rwanda Kibumba no mu birunga ahoherejwe Burigade iyoborwa na Col Gakwelele ariko nayo iza gukurwamo bitewe n’uko Leta ya Kongo yihindutse FDLR igafatanya na Monusco gutegura ibikorwa byo kurwanya FDLR.
MONUSCO kurasa FDLR byangije amasezerano bari bafitanye na FARDC
Capl Semana avuga ko nyuma y’uko MONUSCO irashe kuri FDLR i Rulimbi yahise yitandukanya n’ingabo za Kongo maze abasirikare bari barazanywe ku mupaka barahakurwa basubizwa mu mashyamba birinda ko baraswa n’ingabo za Kongo bari kumwe ndetse bongera gutandukanywa kugira ngo batazaraswa birunze hamwe.
Uretse Capl Semana n’abandi barwanyi bo muri FDLR bemeza ko MONUSCO yari izi ko mu ntambara yo kurwanya M23 harimo FDLR kuko bakoreshaga Ikinyarwanda ndetse bakagenda ukwabo kuburyo n’ibikoresho bahawe mu gihe cyo kurwanya M23 babijyanye batabishubije Leta ya Kongo.
Intwaro nyinshi FDLR yashoboye gukura mu ntambara ya M23 Capl Semana hamwe n’abandi barwanyi bavuga ko zihishwe hafi y’umupaka w’u Rwanda aho bibaye ngombwa ko FDLR yakinjira mu Rwanda yakenera kuzikoresha.
Amakuru Kigali Today icyesha abaturage batuye muri Kongo Rugali na Kibumba bavuga ko abarwanyi ba FDLR bongeye kugaruka hafi y’umupaka n’u Rwanda kuva taliki ya 7/4/2014 ndetse bamwe bakomeza mu birunga.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Capl Semana avuga ko yavuye mu Rwanda ari uruhinja ariko umubyeyi we ari umusirikare afite ipeti rya lietenant ariko aza kwitaba Imana kubera intambara zo muri Kongo, bituma Capl Semana akomeza igisirikare kugeza agize imyaka 18 akora imyitozo ya gisirikare mu ishuri rya CEI Karongi muri Masisi -
Iyo usomye inyandiko yanyu ubonako itarimo ukuri. Uriya musore yavutse ari cpl? Bigaragaza ko iyi nkuru ari impimbano hafashishijwe amazina azwi