Canada: Perezida Kagame yakiriwe n’ishyirahamwe ry’abayobozi bakiri bato
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Canada yakiriwe n’ishyirahamwe ry’abaperezida b’ibigo bakiri bato (Young President Organizaton -YPO), aho yahuye n’abanyamuryango baryo umunani.
Mu kiganiro bagiranye cyanitabiriwe na Romeo Dallaire wari uhagarariye ingabo za Loni mu gihe cya Jenoside, Perezida Kagame yababwiye ko ntawe ukwiye kurebera Afurika mu isura ya ruswa kuko iri hose ku isi, ahubwo ko igikwiye ari uguhangana na yo aho yaturuka hose.
YPO ihuriyemo abayobozi b’ibigo bikomeye ku isi bakiri bato mu myaka ariko bashobora gufata ibyemezo bikomeye.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko se ibi nibyo byahagurutsa perezda w’igihugu, agatana za miliyari kandi abarimu badahemberwa igihe kubera amikoro make?