CNLG yashyigikiye icyemezo cyo kohereza Uwinkindi kuburanira mu Rwanda
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yishimiye koherezwa mu Rwanda kwa Pasitoro Uwinkindi Jean; nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’umunyamabanga wa CNLG, Mucyo Jean de Dieu.
Pasitoro Uwinkindi Jean yoherejwe kuza kuburanira mu Rwanda ku cyaha cya Jenoside akurikiranweho taliki ya 19 Mata.
CNLG yishimiye ko Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwagejeje Pasitoro Uwinkindi Jean mu Rwanda. Uwinkindi niwe Munyarwanda ucyekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 uvuye Arusha akaza kuburanira mu Rwanda.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside isaba ko abakoze Jenoside bakomeza gukurikiranwa, ariko bikaba byiza kurushaho bigiye boherezwa mu Rwanda bakaburanira imbere y’inkiko z’u Rwanda aho bakoreye icyaha cya Jenoside bakurikiranweho.
Hari abarangije gukatirwa n’urukiko rwa Arusha, Komisiyo ikaba isaba ko baza kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda, ndetse n’abatari baburana bakoherezwa mu Rwanda.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside isaba ko kohereza Uwinkindi mu Rwanda byabera urugero ibihugu bikibitse abasize bahekuye u Rwanda bikabohereza imbere y’inkiko bakaryozwa ibyo bakoze.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|