CNLG yabwiye Inteko ko amikoro yo gufasha abarokotse Jenoside adahagije
Ubwo inteko ishinga amategeko (imitwe yombi) yabazaga Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), impamvu nyuma y’imyaka 20 hakiri ibibazo by’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bitarakemuka, yasubije ko biterwa n’amikoro make n’abayobozi batihutisha imanza.
Muri ibyo bibazo harimo ingo zirenga 3,600 z’abarokotse Jenoside batarubakirwa, amazu arenga 13,000 akeneye gusanwa, imanza z’imitungo zitarangijwe zigera kuri 164,000, ndetse no kwita ku nzibutso ngo bitarangira.
CNLG yasobanuriye Inteko ko ku ruhande rumwe amikoro adahagije, ariko ko hari n’inzego zigitseta ibirenge mu gukemura ibibazo by’abarokotse Jenoside, harimo kutihatira kurangiza ikibazo cy’imanza z’imitungo yasigiwe impfubyi za Jenoside.
CNLG yagejeje raporo z’ibyo yagezeho ku Nteko kuri uyu wa gatatu tariki 27/11/2013, aho bimwe mu bitagerwaho mu buryo bwihuse ngo biterwa n’amikoro adahagije, nk’uko Perezida w’iyo Komisiyo, John Rutayisire yibisobanuye ko mu nzitizi bafite hari ukutagira ingengo y’imari ihagije.

Perezida wa CNLG yavuze kandi ko mu gihe u Rwanda rutegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, hari ibibazo by’abagifite ibikomere byaba ibyo ku mubiri cyangwa mu mutwe, inyandiko (cyane cyane izirebana n’inkiko gacaca) zitarabikwa mu buryo bwizewe, “abagoreka amateka, abahakana n’abapfobya Jenoside bari mu mahanga, ndetse n’abakidegembya batarafatwa ngo bagera muri 35,000”.
Abadepite bagaragaje impungenge zo kutarangiza kubaka cyangwa gusana inzibutso za Nyange, Nyundo no gushyira ibimenyetso byibutsa Jenoside ku birombe bya Rwinkwavu no ku kiyaga cya Ruramira, hamwe no kutamenya gahunda ihari yo gushyingura mu cyubahiro imibiri yajyanywe n’inzuzi mu bindi bihugu.
Bavuze kandi ko batabona ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside byihutishwa, aho ngo amazu menshi yubakiwe abatishoboye asenyuka vuba, ku buryo badashira amakenga ku itangwa ry’amasoko y’abubaka ayo mazu; kandi hakiri umubare munini w’abatarubakirwa.
Abadepite basabye ibisobanuro ku mpamvu amacumbi y’abana b’impfubyi yo muri gahunda ya ‘One dollar campaign’ atarangizwa kubakwa; aha Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo akaba yasobanuye ko mu gutangira inyubako bahereye ku igorofa ryo mu butaka (cave), kandi ritari riteganijwe; aho amafaranga yahise arangira inyubako itaruzura.
Abagize Inteko babajije CNLG umubare wa nyawo w’abahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jean de Dieu Mucyo abasubiza ko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda bwasanze abasaga 1,074,000 ari bo bishwe.

Ku kibazo cy’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza birukanywe kubera kutuzuza amanota asabwa (barimo n’abarokotse Jenoside), Umunyamabanga wa CNLG yavuze ko batazabura aho biga, kuko ngo Leta izabafasha kwiga amasomo ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).
Jean de Dieu Mucyo ntahakana ko mu mafaranga atangwa n’abasura inzibutso harimo ajya anyerezwa (haba mu kuyiba cyangwa guhisha ko hari abasuye inzibutso), aho atanga ingero ko ku biro bya Polisi bagikurikirana dosiye y’uwibye amafaranga ku rwibutso rwa Murambi (i Nyamagabe), ndetse hakaba n’uwibye ku rwibutso rwa Nyamata (mu Bugesera), we ngo yafatiwe mu cyuho.
“Tugerageza gukuramo (mu gasanduku gashyirwamo inkunga) ayo mafaranga ataraba menshi”, nk’uko Umunyabanga nshingwabikorwa wa CNLG yatangarije Inteko.
Ibirebana n’indishyi ku barokotse Jenoside (ikibazo cyabajijwe na Perezida wa Sena, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo), ngo biracyasuzumwa, nk’uko Jean de Dieu Mucyo yamushubije.
CNLG yabwiye Inteko ko ibiganiro bagiranye bigiye gufasha gukomeza imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uko ko ni ukuri kabisa..nibongere ubufasha rwose kuko ntabwo bihagije pee!! ukurikije abicaye batiga,batubakiwe n’ibindi byinshi.
abacitse ku icumu rya genocide baracyakeneye ubufasha kuko baracyafite ibibazo byinshi bitandukanye kandi batewe na genocide yabakorewe, bityo rero Leta yari ikwiye kongera ndetse no kurebera abarokotse genocide mu buzima bwabo bwa buri munsi.