CHAN itumye umupaka Goma-Gisenyi ufungurwa amasaha 24

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwemeje ko umupaka uhuza Goma na Gisenyi ufungurwa amasaha 24 nk’uko byahoze mbere ya 2012.

Yabitangaje ku wa Kabiri, tariki 16 Gashyantare 2016, ubwo yakiraga igikombe ikipe ya Congo “Leopards” iheruka kwegukana mu marushanwa ya CHAN 2016 yaberaga mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umupaka wa Congo wongeye gufungurwa amasaha 24 nyuma y'imyaka igera kuri ine, mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko rutigeze rugabanya amasaha ku ruhande rwarwo.
Umupaka wa Congo wongeye gufungurwa amasaha 24 nyuma y’imyaka igera kuri ine, mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko rutigeze rugabanya amasaha ku ruhande rwarwo.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, yatangaje ko kwakira igikombe cya CHAN bijyana no gufungura amasaha 24 kuri 24 umupaka uhuza Goma na Gisenyi, nyuma y’uko wari warafunzwe mu kwezi k’Ukwakira mu 2012.

Guverineri Paluku, yatangaje ko ubu butumwa bwo gufungura umupaka yabuhawe na Perezida Joseph Kabila wasabye abatuye Goma gushyigikira ikipe ya Leopards bakaba barabikoze.

Umupaka munini uhuza Goma na Gisneyi ugiye kongera gukora amasaha 24.
Umupaka munini uhuza Goma na Gisneyi ugiye kongera gukora amasaha 24.

Yagize ati “Ubundi butumwa bukomeye buherekeje igikombe Leopards yakuye mu Rwanda, turamenyesha ko ubu umupaka w’u Rwanda na Congo ugiye gufungurwa amasaha 24, Perezida Joseph Kabila yabasabye gushyigikira Leopards kandi mwarabikoze.

Guhera kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Gashyantare 2016, ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo (DGR), burabaha amabwiriza abemerera kujya mu Rwanda kandi ko nta kibazo kindi bazagira.

Abanyekongo batangiye kwinubira ifungwa ry’umupaka ku ruhande rwa Congo mu itangira ry’imikino ya CHAN, bagaragaza ko gufunga umupaka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba byari kubangamira ubwitabire kuri iyi mikino ikipe yabo yitabiriye.

Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru ubwo yakiraga abakinnyi ba Leopards begukanye igikombe cya CHAN.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ubwo yakiraga abakinnyi ba Leopards begukanye igikombe cya CHAN.

Mbere y’uko imikino ya CHAN itangira, habaye umukino wa gicuti wahuye ikipe ya Congo “Leopard” n’ikipe y’u Rwanda “Amavubi”.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Congo maze bibabaza Abanyekongo batashye bababaye, bagatera inzu zikorerwamo n’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Congo, zari zavuze ko zifunga umupaka saa yine z’ijoro bagataha babyigana.

Imikino ya CHAN itangiye, Abanyekongo bagiye baza mu Rwanda ku bwinshi gushyigikira ikipe yabo ariko bakabangamirwa n’amasaha, batangira gusaba ko umupaka wafungurwa amasaha 24 nk’uko byahoze mbere ya 2012 kuko ubu umutekano ku bihugu byombi umeze neza.

Abaturage ibihumbi banyuzwe n'icyemezo cyo gufungura umupaka amasaha 24.
Abaturage ibihumbi banyuzwe n’icyemezo cyo gufungura umupaka amasaha 24.

Nyuma y’uko imikino ya CHAN irangiye ikipe ya Leopard itsinze ikipe ya Mali, abaturage n’abayobozi muri Kivu y’Amajyaruguru ntibahwemye gusaba ko umupaka ufungurwa amasaha 24.

Ariko kubera benshi mu Banyekongo bakunze gukorera gahunda zabo mu Rwanda bakahatinda, igihugu cyabo cyongereye amasaha yo gufunga umupaka ava kuri saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ajya saa yine z’ijoro.

Bashimishije Abanyekongo kongera kwisanzura ku mupaka

Tariki 13 Gashyantare 2016, Umudepite Jean-Paul Midagu, uhagarariye Goma mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko icyatumye uyu mupaka ufungwa ku ruhande rwa Congo, kitakijyanye n’igihe asaba ko abaturage bo mu bihugu byombi bakoroherezwa mu buhahirane.

Liziki, umugore ufite akazi muri Hotel Goma agataha Gisenyi, yatangaje ko gufunga umupaka saa kumi n’ebyiri byamuteraga igihombo.

Yagize ati “Gufungura umupaka byadushimisha kuko gufunga umupaka saa kumi n’ebyiri bidutera igihombo. Muri Hotel ni bwo abantu baba batangiye kwiyakira no gufata amafunguro n’aho kurara. Kubera ko dutaha mu Rwanda kandi umupaka ufungwa kare, duta akazi. Gufungura umupaka amasaha 24 byadufasha cyane.”

Clovis, umuturage mu mujyi wa Goma, avuga ko gufunga umupaka saa kumi n’ebyiri ari impamvu za politiki kandi bibangamira abatuye ku mipaka.

Ati “Byaratubabaje kuba tutarabashije gukurikira imikino ya CHAN yaberaga mu karere ka Rubavu uko tubyifuza kubera amasaha yo gufunga umupaka. Twishimiye ko umupaka ufungurwa tugashobora gusabana n’Abanyagisenyi.”

Clovis avuga ko mu Rwanda hari byinshi Abanyekongo bahakundira birimo umutekano no kuhatemberera kuko hari amazi meza n’umucanga baba bifuza kuza kuruhukiraho ariko kubera amasaha bikababangamira.

Abajijwe uko yakiriye ifungurwa ry’umupaka amasaha 24, avuga ko ari igikorwa cyiza. Ati “Twe abaturage tubanye neza. Abanyarwanda bajye baza Goma natwe tuze mu Rwanda dusabane twubake ubumwe.”

Solange, Umunyarwandakazi ufite akabari na resitora mu Mujyi wa Goma, avuga ko igikorwa cyo gufungura umupaka amasaha 24 akishimiye kuko hari Abanyarwanda bakorera Goma bari barafunze imiryango, abandi babura imirimo kandi bafite ibyo gukora.

Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, buvuga ko butigeze bufunga umupaka, ngo ikibazo cyari ku ruhande rwa Congo, nk’uko umwe bakozi barwo yabitangarije Kigali Today.

Ati “Twe ntitwigeze dufunga umupaka, ikibazo kiri ku ruhande rwa Congo, kandi mu gihe ikipe yabo yakinaga bongeye amasaha yo gufunga umupaka. N’ubu nibayagira 24 tuzakomeza gukorana.”

Ikibazo cyo kugabanya amasaha yo gukora ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi cyaganiriweho mu nama zahuje u Rwanda na Congo mu muryango wa CEPGL, Congo yemera kuzabisuzuma.

Umupaka ufunguwe amasha 24 nyuma y’uko ikipe ya Congo ishoboye gutwara igikombe mu mikino ya CHAN yakiniwe mu Rwanda 2016.

Abanyekongo benshi bakurikiranye imikino mu Rwanda bishimiye ko bakiriwe neza, basaba ko igihugu cyabo cyafungura umupaka amasaha 24 bakajya bakomeza kuhaza.

Umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi wagabanyirijwe amasaha yo gukora mu Ukuboza 2012, ubwo Leta ya Congo yashinjaga u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 zarwanyaga zayirwanyaga; ibirego u Rwanda rutigeze rwemera.

Izo nyeshyamba zaje gutsindwa mu mwaka wa 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka