Byumba: Abanyamuryango ba FPR barashima ibyo bamaze kugeraho mu myaka 20 u Rwanda rwibohoye
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba barashima ibikorwa bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Tumukunde Annoncite umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi avuga ko u Rwanda rutaribohora yari abayeho nabi kuko imibereho ye wasangaga irimo ibibazo byinshi ariko u Rwanda rumaze kwibohora yabashije gutura mu nzu isakaje amabati kuko mbere yabaga muri nyakatsi.
Avuga ko ubu urugo rwe rwacitse ku mirire mibi kubera gahunda ya Girinka Munyarwanda akesha nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Si Tumukunde gusa uvuga ko FPR yamugejeje kuri byinshi kuko na Ntuyahaga Straton avuga ko ubu afite ubuzima bwiza abikesha FPR Inkotanyi.
Bimwe mu byo amaze kugeraho kuva u Rwanda rwakwibohora harimo kuba ari muri koperative yenga umutobe w’inanasi akabasha kubona amafaranga yo gukemura bimwe mu bibazo by’umuryango we.
Uhagarariye umuryango wa FPR mu murenge wa Byumba, Ntazinda Eugene, avuga ko inteko rusange ari uburyo bwo kwisuzuma bakareba ibimaze kujyerwaho ndetse n’ibyo bagomba kongeramo imbaraga kugirango barusheho kugera ku iterambere rirambye.
Avuga ko bimwe mubikorwa byiza bamaze kugera harimo kuvugurura umujyi wa Byumba.

Abanyamuryango kandi bavuga ko biteguye kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 20 bareba ibyo bagomba gushyiramo imbaraga kugirango buri munyarwanda wese agere ku iterambere rirambye.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu muryango ukomeze ibikorwa byawo kuko byubaka abanyarwanda kandi bigaragararira isi yose
dukomeze gusigasira ibyiza byo fpr yatugejejeho maze duharanire ko tubyongera kandi ku neza