Bwira: Imiryango 150 irasaba gusubizwa ubutaka bwayo yambuwe n’umuryango umwe

Imiryango 150 ituye mu mudugudu wa Kamina, akagari ka Cyahafi, umurenge wa Bwira mu karere ka Ngororero yagejeje ikibazo cyayo ku nzego zitandukanye harimo perezidansi, urwego rw’umuvunyi, ibiro bya minisitiri w’intebe ndetse n’inzego z’ubutabera, aho basaba ko basubizwa imitungo yabo irimo imirima n’amashyamba.

Nk’uko bisobanurwa na Hakizimana Naphtal, umwe mu baturage bavuga ko batwariwe amasambu agahabwa umuryango witwa Abahabanyi, ubutaka bambuwe bwose hamwe ni hegitari 19.

Intandaro y’ikibazo ngo ni isambu y’uwo muryango witwa Abahabanyi yahawe abaturage nyuma y’uko uwo muryango uhunze mu 1959, maze uwo muryango ukaza kuyishaka nyuma ya 2005, ubwo wari ugarutse mu gihugu.

Nkuko byemezwa n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, uwo muryango uhungutse ubuyobozi bw’akarere kahoze kitwa Nyagisagara bwahisemo gutuza uwo muryango hafi aho kuko abaturage bari barahawe amasambu na Leta, maze akarere gaha Abahabanyi ubutaka bwako bungana na hegitari 11, bimaze kwemezwa n’inama njyanama y’ako karere.

Hakizimana avuga ko umwe mu bantu bavuka muri uwo muryango (ubu ni umuyobozi ku rwego rw’igihugu), yagarutse ari kumwe n’abakozi b’ako karere maze bagafata ubutaka n’amashyamba by’iyo miryango 150 nabyo bakabyomeka ku hahawe Abahabanyi.

Nyuma y’uko ako karere gahindukiye hakazaho akarere ka Ngororero, inama njyanama yako nayo yemeje ko abo baturage basubizwa imitungo yabo, ariko nyuma y’imyaka 2 icyo cyemezo gifashwe ubu nta cyakozwe, kugeza n’aho uwo muryango wibaruzaho ubwo butaka.

Kuri ubu, iyo miryango 150 irasaba inzego zibifitiye ubushobozi gutesha agaciro ibyemezo bya burundu by’ubutaka Abahabanyi bahawe hariho n’ubutaka bw’iyo miryango no gukoresha ubushobozi bafite bakabasubiza imitungo yabo dore ko imwe nk’ishyamba ngo yagurishijwe n’umwe mu bantu bo muri uwo muryango.

Inzego zavuzwe haruguru hamwe n’ubuyobozi bw’akarere bakaba bizeza abo baturage ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa kandi kigakemurwa mu gihe kitarambiranye.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

ABAYOBOZI NTIBAGASONGE ABATURAGE BABAKA IBYABO KUGITUGU

ARIASI yanditse ku itariki ya: 23-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka