Bwa mbere Umunyarwanda ayoboye mu nama nkuru y’urubyiruko ya Commonwealth
Umunyarwanda Daniel Komezusenge yatorewe kuba umuyobozi wa Komite ishinzwe abanyamuryango mu Nama Nkuru y’Urubyiruko mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Youth Council).
Komezusenge wari umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda (FAGER), yatangaje ko 30/12/2013 aribwo yabonye urwandiko rumwemeza ko ariwe wabaye umuyobozi wa Commonwealth Youth Council.
Yagize ati "Ni ishema kuri njye ariko by’akarusho nuko ngiye guhagararira igihugu cyanjye dore ko uyu ni umwanya urubyiruko rw’u Rwanda tubonye wo gukomeza kugaragaza isura nziza y’igihugu cyacu. Iki cyizere si icyanjye gusa, ahubwo ni icy’u Rwanda muri rusange."
Komite agiye kuyobora igizwe n’abantu icyenda bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku isi bigize uyu muryango mugari uhuza urubyiruko ku isi, manda ye ikazamara igihe cy’imyaka ibiri.
Yungirijwe n’ukomoka muri Australia akaba ari umunyamabanga we, abandi bagize iyi Komisiyo bakomoka muri Solomon Island, Zambia, St Lucia, Papua New Guinea, Sri Lanka, Malta na Maldives.
Iyi Komiste ishinzwe kwemeza abanyamuryango, gusuzuma inyandiko z’imiryango y’urubyiruko yifuza kuba abanyamuryango, gushyiraho uburyo bwo kwiyandikisha mu muryango, kugaragaza inyungu zo kwinjira mu muryango, gushyiraho umurongo uhuza imiryango y’urubyiruko n’Inama Nkuru y’urubyiruko mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Ishinzwe kandi gushyiraho intumwa y’umuryango mu karere n’ibihugu, gushyigikira Demokarasi, kwakira no kwemeza ibisabwa n’abanyamuryango imbere y’Inama Nkuru y’Urubyiruko, gutunganya no kubika ibirebana n’abanyamuryango bose, gushyiraho uburyo bwagutse bwo kumenyekanisha no gushyigikira ibikorwa by’urubyiruko.
Ibindi ishinzwe ni ugushyiraho amategeko n’imirongo ngenderwaho mu matora mu karere no mu bihugu ku bagomba guhagararira urubyiruko mu Nama Nkuru ; iyo Komisiyo kandi ni yo ishinzwe kwagura ibikorwa by’Inama Nkuru y’urubyiruko mu bihugu byose bigize umuryango.
Iyi Komite ni imwe mu zigize inama Nkuru y’urubyiruko mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, ifite icyicaro mu Bwongereza.
Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ugizwe n’ibihugu 53 bibarirwa ku migabane itandukanye yo ku Isi, 18 muri byo bibarizwa muri Afurika. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango ku itariki ya 29 Ugushyingo 2009.
Abagize komisiyo ya Commonwealth Youth Council
Komezusenge Daniel (Rwanda), Umuyobozi wa Komisiyo ; Vanessa Picker (Australia), Umunyamabanga ; Ella Wairiu (Solomon Island) ; Nathan Chanda Bawalya (Zambia) ; Wendell Bertrane (St. Lucia) ; Christina J K Giwe (Papua New Guinea) ; Senel Wanniarachchi (Sri Lanka) ; Karl Bugeja (Malta) na Hussen Riyas (Maldives).
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nashobora kugira icyo akora kugirango abafashe abanyeshuri bo mu rwanda bizaba byiza
tumwifurije kuzagira imirimo myiza kandi azahagararire igihugu cye neza bityo nawe azaba yikoreye pub kugira ngo nanarangiza manda ye azahakure cv nziza