Busasamana: Umuturage yafashwe abaga imbwa yo kurya ku Bunani

Uwitwa Uwiringirimana Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Kiraro, Akagari ka Gasizi ko mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, yafashwe n’abaturage ari kubaga imbwa yo kurya mu yishimira gusoza umwaka wa 2014 atangira uwa 2015 mu gitondo cyo kuwa 31/12/2014.

Nk’uko abaturage bo mu Mudugudu wa Kiraro babitangarije Kigali today, ngo Uwiringiyamana yari asanzwe ari umuhigi wica utunyamaswa dutandukanye akaturya ariko ntibari bamuziho kubaga imbwa.

Kuba yari azi ko bidasanzwe kurya imbwa, abaturage bavuga ko bishobora kuba biri mu byamuteye kujya kuyibagira ahandi aho kuyibagira aho atuye, kuko yagiye kuyibagira mu Mudugudu wa Muramba mu Kagari ka Gihonga mu Murenge wa Busasamana.

Kigali today ivugana n’abaturage bamufashe ari kubaga iyi mbwa mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, bayitangarije ko yababwiye ko imbwa yabaze isanzwe muzo yari atunze atayibye, naho ngo icyamuteye kubaga imbwa ngo ni uko yabonye nta muhigo agiye gucyura mu kwizihiza umunsi wo gusoza umwaka.

Yafashwa abaga imbwa ye ngo abone akanyama ko kurya ku bunani.
Yafashwa abaga imbwa ye ngo abone akanyama ko kurya ku bunani.

Abaturage bamufashe bamushyikirije ubuyobozi ubu ari mu maboko ya polisi mu Murenge wa Busasamana.

Uwiringirimana ngo asanzwe ari umuhigi ndetse bikamufasha gutunga umuryango we n’abana babiri, n’ubwo yajyaga abivanga no korora imbwa akazigurisha abanyekongo barya imbwa.

Ubwo yabagaga imbwa abandi babagaga ibimasa banagabana amatoni y’umuceri

Abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana tariki ya 31/12/2014 babyukiye mu bikorwa byo gushaka uko basoza umwaka mu byishimo, aho bamwe babyiteguye bashyira amafaranga hamwe bakagura ibimasa bazabaga ku bunani.

Mu Murenge wa Mudende Kigali today yatangarijwe ko inka 40 arizo zabazwe n’abaturage bishyize hamwe bakagabana inyama, naho ibiro 600 by’umuceri bikaba byaraguzwe kugira ngo bashobore kwifata neza.

Mu Murenge wa Bugeshi ho Toni zigera kuri 2 z’umuceri nizo abaturage baguze mu gusangira ubunani, bikajyana n’inka 72 zabazwe mu murenge wose, intama 9 n’ihene 12 byose kugira ngo bibafashe kwizihiza ubunani.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne yatangarije Kigali today ko abaturage bishimiye kwizihiza gusoza umwaka wa 2014 bicungira umutekano neza kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

Ubuse umuntu urya imbwa ahaa azarya n abantu kuri pasika .

twizelimana theoneste yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

Ubuse umuntu urya imbwa ahaa azarya n abantu kuri pasika .

twizelimana theoneste yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

UWOBUGABOBAMUKANIRE URUMUKWIYE KBS`

TUYISHIME SOUD yanditse ku itariki ya: 1-01-2015  →  Musubize

Ariko niba asazwe azigurisha n’abazirya,ni ukuvuga azi ibyiza byayo kdi yitabaje icyo afite.ubundise mubwiwe niki ko ari ubwambere abikoze?.mumureke.ubwose abatarya ingurube bage bafata ubaga ingurube bamushyikirize polisi?.kuba utarya ikintu ntibivuga kubangamira ukirya.

Kambokaka yanditse ku itariki ya: 1-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka