Busasamana: Abaturage bavuga ko babona abarwanyi ba FDLR mu ngabo za Kongo zegerejwe umupaka

Ku mugoroba taliki ya 1/5/2014 ingabo za Kongo ziri muri Burigade ya 86 ziyobowe na maj Patrick wungirijwe na Capt. Mbaza claude zimuye amahema yazo yari kuri metero 150 n’ubutaka bw’u Rwanda bayashyira kuri metero eshanu n’umupaka w’u Rwanda bibangombwa ko ingabo z’u Rwanda zibasaba gusubira nyuma.

Abaturage bavuga ko batunguwe no kubona ingabo za Kongo n’ubundi zari zisanzwe ziri hafi y’umupaka w’u Rwanda ziwusatira. Ibintu bavuga ko bishobora kubagiraho ingaruka, kuko ingabo za Kongo zisanzwe zibasagarira zikabatwarira amatungo ziri kure ku buryo kwegera umupaka cyane byari kubabera ikibazo.

Ahari imyotsi niho hari hasanzwe ingabo za Kongo ariko zimuye amahema zisatira umupaka w'u Rwanda.
Ahari imyotsi niho hari hasanzwe ingabo za Kongo ariko zimuye amahema zisatira umupaka w’u Rwanda.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’akagari ka Rusura umurenge wa Busasamana kegereye aho byabereye, Gahutu Sekaba Augustin, yavuze ko ingabo za Congo zari zasatiriye ubutaka bw’u Rwanda mu midugudu ya Cymabuye na Rebero, kugera kuri metero eshanu bavuye aho basanzwe kuri metero 150 ku mupaka w’u Rwanda.

Gahutu avuga ko izi ngabo ari nyinshi k uburyo kuri metero imwe habaga hari abasirikare babiri. Akavuga ko ubwo ingabo z’u Rwanda zabasabaga gusubira inyuma babikoze ubu bakaba bari kuri metero 100 hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Zimwe mu mpungenge abaturage batuye Busasamana bagize bakibona izi ngabo zigera umupaka ngo nuko basanzwe bazi bamwe mubarwanyi ba FDLR bazirimo kandi bavuga muri uyu murenge wa Busasamana.

Urugero batanga akaba ari uwitwa Hengereza Gregoire usanzwe avuka mu kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Busasamana kandi ufite abandi bagendana kuburyo yaba intandaro yo guhungabanya umutekano.

Abaturage bo mu kagari ka Rusura bavuga ko n’ibikorwa by’ubwambuzi bagirirwa n’ingabo za Kongo aba banyarwanda bari mu ngabo za Kongo babigiramo uruhare.

Izindi ngero zitangwa akaba ari ihene 25 z’umuyobozi w’umudugudu wa Cyamabuye Nyirasafari Agnes n’abaturanyi be mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2014 zatwawe n’ingabo za Kongo ariko zikaza kugarurwa ingabo z’u Rwanda zibigizemo uruhare.

Muri uku kwezi kwa Mata kandi ingabo za Kongo FARDC zashimuse inka n’iyayo ya Rusesa nayo igarurwa n’ingabo za Kongo atanze amafaranga, ibikorwa bavuga ko ari urugomo bakorerwa kuburyo kwegera umupaka cyane byatuma bajya binjira no kubutaka bw’u Rwanda bakagira ibyo batwara.

Amakuru Kigali today yashoboye kubona kuri Hengereza Gregoire afite ipeti rya Sgt Maj asanzwe akorera muri CRAP ya Col. Ruhinda (itsinda rishinzwe iperereza muri FDLR rikorera Nyiragongo).

Uyu muyobozi akaba hejuru ya Sake mu ishyamba rihari aho afite abasirikare benshi muri Rusayo na Mugunga mu mujyi wa Goma.

Col.Ruhinda akaba akunze kwakira abandi bayobozi ba FDLR nka Col.Karume uyobora ingabo ziri muri Segiteri Commete zagize uruhare mugufatanya n’ingabo za Kongo guhashya M23 muri Kanyarucinya na Kibumba.

Amakuru agera kuri Kigali todaya akaba yemeza ko uretse Hengereza abaturage bashoboye kumenya harimo n’abandi barwanyi aba FDLR basanzwe bazi kandi bari gukorana n’ingabo za Kongo hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Aya makuru akaba avuga ko muri buri segisiyo (Section) y’abasirikare ba Kongo iri hafi y’umupaka harimo abarwanyi bane ba FDLR hamwe n’abakomando bane.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

ni zize turitayari ubwobukwe tuzabutaha nkingabo zara drf nta bwo tugira bariya nabagorebacu uguhima atiretse aragushotora

senyange john yanditse ku itariki ya: 6-05-2014  →  Musubize

bazarinda bahagwa bakirebesha amaso iwabo abo barwanyi ba fdlr.umunsi numwe bazibeshya.imitsiyamaboko iraturya

muti yanditse ku itariki ya: 5-05-2014  →  Musubize

Reka rero mbabwire, buriya ingabo za Congo zo zirashotora u Rwanda kuko zizi ko RDF itemerewe kwambuka. Ariko se za Ngabo zicunga imipaka hagati y’u Rwanda na Congo zishinzwe iki? Ko bazereka ama bombe yaguye ku Rwanda, None no gusagarira abaturage ehhh finalement???? Kabisa badufashe rapport bakora zigire icyo zigeraho kuko ndabona FARDC nta discipline

BOBO yanditse ku itariki ya: 5-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka