Buri muturarwanda akwiye gukora siporo buri cyumweru - Minisitiri Biruta

Minisitiri Vincent Biruta ushinzwe uburezi mu Rwanda aravuga ko Guverinoma y’u Rwanda ihamagarira Abaturarwanda bose guhaguruka bakarwana ku buzima bwabo bitabira gukora siporo byibura rimwe mu cyumweru kuko abahanga bagaragaje ko siporo n’imyitozo ngororamubiri birinda abantu kurwaragurika.

Ibi minisitiri Biruta yabivugiye mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa gatandatu tariki 01/06/2013 mu mihango yo kwibuka abahoze ari abakinnyi n’abakunzi ba siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igikorwa minisitiri Biruta yahuriyemo n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye abarizwa mu mujyi wa Rwamagana.

Mu iki gikorwa cyatangiye mu gitondo saa moya, minisitiri Biruta yifatanyije n’abanyeshuri, abayobozi banyuranye na bamwe mu baturage ba Rwamagana bakora siporo yo kwirukanka no kugorora ingingo aho birukanse intera ya kilometero umunani bazenguruka mu mihanda y’umujyi wa Rwamagana.

Minisitiri Vincent Biruta, umuganga wanabaye minisitiri w’Ubuzima yabwiye abitabiriye iyo siporo ko gukora siporo ari igikorwa cyiza cyo kwirindira ubuzima kuko ngo abakora siporo batarwaragurika cyane kandi bakaba banagira imbaraga kurusha abadakora siporo.

Bafashe umunota wo kwubka abakoraga siporo n'abakunzi bayo bazize Jenoside.
Bafashe umunota wo kwubka abakoraga siporo n’abakunzi bayo bazize Jenoside.

Minisitiri Biruta yavuze kandi ko Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gufasha abashaka gukora siporo bose, abakozi bakaba bagira umwanya wihariye kuwa gatanu nyuma y’akazi, abanyeshuri bakaba nabo baherutse gushyirirwaho gahunda yo kujya bakora siporo mu mpera za buri cyumweru.

Muri iki gikorwa kandi hibutswe n’abahoze ari abakunzi n’abakinnyi b‘imikino inyuranye, ndetse umuyobozi w’akarere ka Rwamagana avuga ko mu gukora siporo hazamo no kubana neza kuko abakinana n’abahurira mu myitozo ngororamubiri akenshi baba inshuti bakaba badashobora kubona umwanya wo kujya mu bikorwa by’amacakubiri.

Nehemie Uwimana uyobora akarere ka Rwamagana yagize ati “Abakora siporo batandukana n’amacakubiri ahubwo bagahurira mu gikorwa gikomeza ubucuti tutibagiwe ko binatera ubuzima busanzwe bw’uyikora kumera neza no gutekereza neza.”

Padiri Gatete Innocent ushinzwe gahunda yo guteza imbere imikino mu mashuri yavuze ko abarezi bose bemeza ko abanyeshuri bakora siporo batekereza neza bakaba banasobanukiwe cyane kurusha abadakora siporo kuko ngo siporo ifasha no kuruhuka.

Ibyo ngo nibyo byatumye hashyirwaho igihe cyihariye cyo gukora siporo, kandi bakaba basaba ko buri munyeshuri yahitamo umukino umwe akunda ariko akajya awukina byo kuruhuka, kwirindira ubuzima no gusabana n’abandi.

N'abafite ubumuga bwo kutabona bitabiriye siporo kandi barayibasha.
N’abafite ubumuga bwo kutabona bitabiriye siporo kandi barayibasha.

Iyi siporo kandi yanatangiwemo ubutumwa bwo kwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, abayitabiriye banafata umwanya wo kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukamazimpaka Hilaire wari intumwa ya komisiyo ishinzwe kurwanya no gukumira Jenoside mu Rwanda CNLG yasabye abanyeshuri bitabiriye iyo siporo kwibuka ko Jenoside yasize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda bose, bityo bakaba bakwiye kuyirwanya ngo itazagira ubwo yongera kubaho, ngo dore ko abayikora bayishakira urwaho mu bintu byinshi.

Madamu Mukamazimpaka ati “Abakora Jenoside ntibagira impuhwe. Kwihanganira abafite ivangura iryo ari ryo ryose ni ukurangara kuko abo bashobora kuzategura indi Jenoside igamije kwica abo mu idini yawe, abo mu gace ukomokamo cyangwa abo muhuje indi myumvire. Ntawe rero ukwiye kuba ntibindeba kuko ntawe umenya aho abicanyi bahera iyo basaritswe n’imigambi mibisha.”

Munyandamutsa Jean Paul wari uhagarariye Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere myiza (RGB) yavuze ko ubu Leta y’u Rwanda ishishikariza buri wese kugira imyumvire ya kijyambere, buri wese agaharanira iterambere rusange n’ibimuteza imbere we kandi ngo ibyo bigerwaho ahari imiyoborere myiza.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye siporo.
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye siporo.

Imiyoborere myiza kandi ngo niyo irinda abantu kubona umwanya wo gutegura ngo babe banasohoza imigambi mibi, bityo asaba abanyeshuri kwiga barambirije kuzatera imbere, aho gupfusha umwanya wabo ubusa mu bikorwa bitagira inyungu ibyo aribyo byose.

Bwana Munyandamutsa ati “Kuba Abanyarwanda twararahiye ko tutazasubira inyuma ukundi dukwiye no kubiharanira, igihugu cyacu cyikarushaho gutera imbere. Abanyeshuri nkamwe nimwe bazaba abayobozi, mube ingabo z’igihugu n’abashinzwe umutekano, mbese nimwe muzaba byose muri iki gihugu mu myaka iri imbere. Mukwiye rero guharanira kucyubaka neza.”

Iyi gahunda yo gukora siporo rusange mu mashuri biteganyijwe ko izajya iba mu turere twose tw’igihugu kandi ikazahoraho, amashuri yegeranye akajya ahurira hamwe buri wa gatandatu wa mbere w’ukwezi abayigamo bagakora siporo n’imyitozo ngororamubiri rusange ngo bizajya byiyongera kuri gahunda za siporo amashuri yose asabwa kugira.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 2 )

iyo sport ni yo ariko mumenye ko abadakora sport ni abagenda mumadoka buri gihe nibo bireba cyane.none se nka njye ugenda n,amguru njya kukazi .ndetse ngerayo icyuya ...ahaa,njye ni ibisanzwe

emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Ese mwari mzi ko munyarwanda sport akora iruta kure ikekwa n’abakuru...bamwe bagenda bicaye bakanakora bicaye,,,rugendo umunyarwanda akora ashaka icyo ari burarire,,,,ukora ibirometero bikeya ni 3 ku munsi,,,gusa uwamuha kurya utwe nta nduru

iwacu yanditse ku itariki ya: 2-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka