Burera: Yiyemeje kurwanya “Abarembetsi” abinyujije mu ndirimbo Polisi imwemerera Moto nshya

Ndagijimana Yuvenali, utuye mu murenge Gahunga, mu karere ka Burera, yiyeje kurwanya Abarembetsi ndetse n’abanywa ikiyobyabwenge cya kanyanga, abinyujije mu bigangano bye by’indirimbo maze umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel, amwemerera moto nshya.

Ndagijimana asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo gakondo Nyarwanda akaba aririmba ari kumwe n’itorero rye bakabyina indirimbo zitandukanye zirimo n’injyana gakondo isigaye mu karere ka Burera gusa yitwa “Urusengo”.

Tariki ya 29/04/2014 ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihigu, Musoni James, ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel, basuraga akarere ka Burera bavuze ko Abarembetsi (bacuruza ikiyobyebwenge cya kanyanga bagikuye muri Uganda) bagomba kurwanywa bagacika burundu.

Ndagijimana Yuvenali asanzwe ari umuhanzi w'injyana gakondo aho aririmba ari kumwe n'itorero rye.
Ndagijimana Yuvenali asanzwe ari umuhanzi w’injyana gakondo aho aririmba ari kumwe n’itorero rye.

Byemejwe ko abazemera bakava mu “Burembetsi” bakishyira hamwe mu makoperative bazaterwa inkunga kugira ngo biteze imbere naho abazakomeza kunangira bakazahashywa mu buryo bukomeye.

Ndagijimana, nk’umuhanzi ukomoka mu karere ka Burera, yavuze ko umusanzu we wo kurwanya “Abarembetsi” ndetse na kanyanga azawunyuza mu bihangano bye by’indirimbo.

Agira ati “Mbinyujije mu buhanzi, mpe Abambetsi ubutumwa kandi n’impanuro, mbahane! Mbabwire bumve kandi baze. Indirimbo izumvikana kurusha ‘Discours’!...

“…munyemereye najya ndagenda mu masoko ngatanga ubutumwa nifashishije itorero, ku bigo by’amashuri ngatanga ubutumwa n’ahandi hose muri gare z’amamodoka ngatanga ubutumwa. Icyo gihe ubutumwa bwanjye hari icyo buzagororaho! Kandi bizaba vuba.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda yemereye Ndagijimana moto nshya.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yemereye Ndagijimana moto nshya.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana yashimye icyo gikorwa maze yemerera Ndagijimana Moto nshya.

Agira ati “…nagira ngo muhe Moto nshya ariko agenda avuga amagambo yamagana Abarembetsi, kanyanga, magendu n’ibindi byose mu ndirimbo! Moto nshya nziza cyane muzayibona…”.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akomeza asaba Abanyaburera bose kurwanya abarembetsi kuko bateza umutekano muke mu karere ka Burera ndetse no mu Rwanda muri rusange.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka