Burera: Urukuta rwashyizwe kuri Parike y’Ibirunga ngo rwagabanyije inyamaswa zibonera

Abaturage bo mu Karere ka Burera baturiye Parike y’Igihugu y’Ibirunga batangaza ko kuva aho hashyiriweho urukuta rukumira inyamaswa ngo izajyaga ziza kubonera zivuye muri pariki zaragabanutse nubwo hatabura izirurenga zikaza mu baturage.

Abaturage bo mu mirenge ya Gahunga, Rugarama na Cyanika ho mu Karere ka Burera ni bo baturiye Parike y’ibirunga muri ako karere.

Abaturiye Pariki y'Ibirunga mu Karere ka Burera bahamya ko urukuta rwashyizweho rutangira inyamaswa rwatumye iziboneraga ngo zigabanuka.
Abaturiye Pariki y’Ibirunga mu Karere ka Burera bahamya ko urukuta rwashyizweho rutangira inyamaswa rwatumye iziboneraga ngo zigabanuka.

Bahamya ko inyamaswa zitandukanye ziba muri iyo pariki zakundaga kuza mu baturage ari nyinshi, zimwe zikabonera, zikangiza imyaka yabo zikanateza umutekano muke mu baturage.

Izakundaga kuza kenshi ngo ni imbogo, ifumberi n’impongo. Nyuma haje gushyirwaho urukuta ruzikumira rwubakishije amakoro.

Ntegeyiminsi Innocent, umwe muri abo baturage, ahamya ko kuva rwashyirwaho ngo inyamaswa zaboneraga zaragabanutse.

Agira ati “Inyamaswa zabaga ari nyinshi zisohoka ariko noneho aho urukuta rumaze kuhagira ntabwo zigisohoka cyane, n’izije ziza ari nkeya. Rutarajyaho nko mu cyumweru hazaga nk’imbogo nka 500 cyangwa se 1000. Ariko noneho aho rugiriyeho zisigaye ziza zitarenze eshanu, icumi.”

Izindi nyamaswa ziza mu baturage zinyura ahatari urwo rukuta, nko mu mikoki inyuramo amazi ava mu birunga. Izindi zikarusimbuka cyangwa zikarwurira.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buvuga ko bagerageza gukumira izo nyamaswa ngo ku buryo inyuma y’urwo rukuta bahacukuye umusingi, kugira ngo inyamaswa zizajya ziwubona ziwuhunge.

Prosper Uwingeri, Umuyobozi wa Pariki y’u Rwanda y’Ibirunga, avuga ko ariko aho bidashobotse gukumira izo nyamaswa, iyo zoneye abaturage habarwa ibyangijwe, ubundi bakishyurwa.

Agira ati “Bigaragara ko rero byagabanutse, aho bitaragabanuka, bitewe rimwe na rimwe n’ukuntu hateye, hari ahantu hari imikoki ku buryo gufunga aho amazi aturuka biba bitoroshye n’inyamaswa zikaba zanyuramo.

Urukuta usanga twararushyiriyeho imbogo ariko nk’inzovu cyangwa n’ingagi ntabwo urukuta ruzitangira, igihe noneho byabaye ngombwa ko koko igikoko kitashoboye gutangirwa, hakorashwa itegeko ryo kwishyura uwangirijwe.”

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, abayituriye basabwa kurwanya abayangiza bajya gutegamo inyamaswa, batanga amakuru kugira ngo bafatwe.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka