Burera: Urubyiruko rwiyemeje gufatanya n’inzego za leta kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko rwo mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, ruratangaza ko rugiye gufatanya n’inzego za leta zishinzwe umutekano mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06/01/2012 nibwo mu murenge wa Kagogo habereye umuhango wo gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA.

Cleméntine Twizerimana, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Burera, yavuze ko urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo bituma rwishora mu busambanyi bakanahakura icyorezo cya SIDA.

Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiye gufasha inzego za leta zishinzwe umutekano gukomeza hugashya ibyo biyobyabwenge. Yabwiye ababyeyi ko bakwiye kwita ku burere bw’abana babo kuko iyo batabareze uko bikwiye ari ho bahera bajya kunywa ibiyobyabwenge.

Rumwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye uwo muhango rwatangarije kigalitoday.com ko rugiye gushyira mo imbaraga mu gufatanya n’ubuyobozi kurwanya ibiyobyabwenge.

Ferdinand Nsanzumukiza ukuriye Club La Confiance ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’icyorezo cya Sida mu murenge wa Kagogo, ati: “Mu gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge tuzakomeza gutanga inyigisho mu baturage, aho dusanze uri kunywa ibiyobyagwenge tukamubwira ko agomba kubireka, naho ubicuruza we tukaba twamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano zikamufatira ibyemezo.

Umurenge wa Kagogo ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Burera yegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda. Muri ako gace hakunze kugaragara ikiyobyabwenge cya Kanyanga gituruka mu Bugande.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka