Burera: Urubyiruko ntirurasobanukirwa neza n’amateka y’u Rwanda

Urubyiruko rwo mu karere ka Burera ruracyakeneye ibiganiro ku mateka y’u Rwanda cyane cyane avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko batarayasobanukirwa neza; nk’uko byagaragaye mu biganiro “Youth CONNEKT Dialogue”, tariki 11/05/2013.

Kuba urubyiruko rwo mu karere ka Burera rudasobanukiwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi biterwa ahanini nuko akarere ka Burera katarabayemo Jenoside nyir’izina kuko ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda mu mwaka wa 1994, akarere ka Burera kari kari mu maboko y’ingabo zari iza FPR, ubwo zazaga kubohora u Rwanda.

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Burera, rwiganjemo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, rwatanze ibitekerezo rugaragaza ko rutazi gutandukanya intamba yo kubohora u Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’intambara y’abacengezi yabaye muri ako karere.

Urubyiruko rwitabiriye Youth CONNEKT Dialogue mu karere ka Burera rwiganjemo abanyeshuri.
Urubyiruko rwitabiriye Youth CONNEKT Dialogue mu karere ka Burera rwiganjemo abanyeshuri.

Mu karere ka Burera hari inzibutso ebyiri za Jenoside yakorewe Abatutsi ariko nazo ntizigaragaza amateka nyayo ya Jenoside kuburyo urwo rubyiruko rwajya ruzisura rukabasha gusobanukirwa.

Ikindi cyagaragaye ni uko urubyiruko rwo mu karere ka Burera rutari rwarigeze ruhabwa ibiganiro nyungurana bitekerezo ku mateka y’u Rwanda. Amwe mu mateka rufite, nayo atariyo, ni ayo ruhabwa n’abagenzi babo cyangwa n’ababyeyi babo nk’uko babigaragaje.

Muri ibyo biganiro byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Muzehe Kalisa Rugano watanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda ndetse na Bamporiki Eduard watanze ubuhamya ku byamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bababajwe no kubona urwo rubyiruko nta mateka y’u Rwanda ruzi.

Bamporiki Edouard uzwi nka Kideyo m'Urunana ubwo yatangaga ubuhamya ku byamubaye ho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamporiki Edouard uzwi nka Kideyo m’Urunana ubwo yatangaga ubuhamya ku byamubaye ho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Basabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera kwegera urwo rubyiruko hakiri kare kugira ngo baruhe amateka y’u Rwanda nyayo ngo kuko bitabaye ibyo urwo rubyiruko rwazakurana amateka atari yo kandi ari rwo bayobozi b’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Gusura inzibutso za Jenoside

Nyuma yo guhabwa ibiganiro, urubyiruko rwagaragaje ko rufite inyota yo gusuza Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo rukomeze gusobanukirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari benshi bayumva nk’umugani.

Urundi rubyiruko rwagaragaje ko rutari rusobanukiwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko rugahamya ko rwungutse byinshi; nk’uko Nsanzimama Sylvestre, umwe muri urwo rubyiruko abisobanura.
Agira ati “…ntabwo nabyumvaga neza, ntabwo nabaga nabisobanukiwe. Kuko hari ibyo numvaga ku ruhande rumwe ari byo ibindi atari byo.”

Bamwe mu bayobozi bitabiriye Youth CONNEKT Dialogue mu karere ka Burera.
Bamwe mu bayobozi bitabiriye Youth CONNEKT Dialogue mu karere ka Burera.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, yemeye ko bagiye gushyiraho gahunda yo guha ibiganiro nyungurana bitekerezo urubyiruko rwo muri ako karere, bajya no mu bigo by’amashuri yisumbuye, kuko ubusanzwe urwo rubyiruko rwahabwaga ibiganiro ariko ntirugaragaze ibitekerezo byarwo.

Rosemary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikorabunga (MYICT), avuga ko “Youth CONNEKT Dialogue” izatuma bamenya ibitekerezo by’urubyiruko ku mateka y’u Rwanda kuko ubusanzwe bahuraga n’urubyiruko baganira bijyanye n’iterambere gusa.

Agira ati “Twaje gusanga koko urubyiruko rukeneye imbaraga nyinshi cyane kuruganiriza…hano rero urabona ko baganiriye byinshi cyane ubona bakimeze nk’abifashe, ariko turabona rwose urugendo ari rurerure ariko tubona ko hari ikizere cy’uko urubyiruko ruzumva amateka yarwo.”

Amacakubiri yazanywe n’abakolini

Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rwasobanuriwe byinshi ku mateka y’u Rwanda yiganjemo aya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho rwabwiwe ko iby’amoko y’Abatutsi, Abahutu ndetse n’Abatwa byazanywe n’abakoloni mu rwego rwo gucamo ibice Abanyarwanda, kugira ngo babone uko babayobora kuko babonaga bafite ubumwe.

Minisitiri Oda Gasinzirwa aganira n'urubyiruko.
Minisitiri Oda Gasinzirwa aganira n’urubyiruko.

Urwo rubyiruko kandi rwasobanuriwe ko ubuyobozi bubi bwabayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwimakaje ayo macakubiri maze butegura iyo Jenoside bugambiriye kumaraho ubwoko bw’Abatutsi.

Kuri ubu ayo moko yazanywe n’abakoloni ntakibaho mu Rwanda kuko abatuye u Rwanda bose ni Abanyarwanda. Amoko yemewe mu Rwanda ni nk’Abanyiginya, Abega, Abazigaba n’abandi nk’uko byahozeho mu Rwanda rwa mbere y’abakoloni.

“Youth CONNEKT Dialogue” mu karere ka Burera yitabiriwe kandi na Oda Gasinzirwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuyango (MIGEPROF), Habyarimana Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, n’abahanzi batandukanye barimo Samputu Jean Paul, Masamba Intore, Mibirizi n’abandi bagize Gakondo Group.

Abitabiriye ibiganiro bageragaho bakidagadura.
Abitabiriye ibiganiro bageragaho bakidagadura.

Aba bose bakaba barashimangiye ko urubyiruko rwo mu karere ka Burera ndetse n’urwo mu Rwanda hose rugomba guhabwa amateka nyayo yaranze u Rwanda kuko byagaragaye ko rumwe muri rwo ntayo ruzi.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga isobanura ko ibiganiro nk’ibyo bizakomeza kubaho mu Rwanda hose kugira ngo urubyiruko rukurane amateka nyayo yaranze u Rwanda.

“Youth CONNEKT Dialogue”, ni imwe muri gahunda z’ukwezi kwahariwe urunyiruko, “The National YOUTH CONNEKT Month”, yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT). Ukwezi kwahariwe urubyiruko kwatangijwe mu Rwanda hose tariki 03/05/2013, kuzasozwa tariki 31/05/2013.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

inzira iracyari ndende kugirango urubyiruko rusobanukirwe amateka ya genocide yakorewe abatutsi, abanshi mu rubyiruko ntibabashije kubona iyo genocide ariko kandi amateka ya ngenocide ntiyigeze yigishwa mu mashuli, iyi rero akaba ariyo mbogamizi usanga urubyiruko rumwe na rumwe ruhura nayo yo kutamenya neza imva n’imvano, itagurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa bya genocide, ariko ntago Leta y’u rwanda ihwema kwigisha aya mateka kuko usanga rumwe mu rubyiruko rwo mu mugi rumaze kumenya no gusobanukirwa ayo mateka, ibi rero bikaba bitanga icyizere cy’ejo hazaza h’u rwanda rw’umurage mwiza.

Mariya yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka