Burera: Umuco wo “Gukocora” worohereza abasore bashaka gushinga urugo
Bamwe mu Banyaburera bavuga ko abasore benshi bo muri ko gace batagikwa abakobwa kubera umuco wo “Gukocora” uharangwa, aho umusore yumvikana n’umukobwa bakajya kubana ababyeyi babo batabizi.
Ubusanzwe mu Rwanda inkwano igaragara nk’ishimwe iwabo w’umuhungu baha iwabo w’umukobwa babashimira ko bareze neza. Bashobora gukwa inka cyangwa amafaranga. Mu karere ka Burera ariko abasore bajya gukwa abakobwa ngo bakore ubukwe ni bake.
Abasore baganiriye na Kigali Today bavuga ko bahitamo “Gukocora” cyangwa “Kwijyanirana” kubera ko inkwano iba ihenze kandi bakaba baba badashaka gukora ubukwe kuko bwabahenda bigatuma indi mishinga bafite imbere batayigeraho.
Umusore ashobora kuba ari umukene cyangwa se yishoboye, afite amafaranga, ariko “agakocora” (akumvikana n’umukobwa w’inshuti ye bakibanira) kugira ngo bakore ibiboroheye nk’uko abo basore babitangaza.

Umwe muri abo basore ahamya ko umusore ashobora kuba afite amafaranga ibihumbi 300, akabona ayo mafaranga atakora ubukwe maze akumvikana n’umukobwa bagahita bibanira badasezeranye, atanamukoye.
Icyo ababyeyi babivugaho
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Burera twaganiriye nabo bemeza ko muri iki gihe ababyeyi babona inkwano z’abakobwa babo ari bake kubera umuco wo gukocora. Ibyo bituma abo babyeyi batakita ku nkwano cyane nk’uko babitangaza.
Munyaruhengeri Appolinaire afite imyaka 58 y’amavuko. Yabyaranye n’umugore we, Mukankina Venantie, abana batandatu: abakobwa bane n’abahungu babiri. Ahamya ko inkwano itatuma umukobwa we ahera mu rugo. Ngo icya mbere ni uko abona uwo babana neza.
Agira ati “…inkwano z’ubu zibona bake…umuntu wabonye umujyana wajya kuvuga ngo mumpe ko utankwereye?...inkwano ntabwo arizo ngombwa kubana n’abantu. Babanye neza iby’inkwano n’ubwo bajya kwandikwa ntabwo wakwanga. Bapfa kuba bari kumvikana”.
Mukankira nawe ahamya ko inkwano atazishingiraho. Agira ati “…umwana wawe w’umukobwa aho kugira ngo abyarire aho ngaho se ahubwo ntiyajya gushaka ukabona abayeho neza!”.
Nta kigero cy’inkwano kiriho muri ako gace. Ngo umukobwa shobora gukobwa amafaranga ibihumbi 500, 400 gutyo, cyangwa se iwabo w’umuhungu bagatanga uko bifite nk’uko Munyaruhengeri abivuga.
Abanyaburera batandukanye twaganiriye bavuga ko muri ako gace “Gukocora” no “Guterura” bitandukanye.

“Gukocora” umuhungu yumvikana n’umukobwa bakundana bakajya kwibanira ababyeyi batabizi naho “Guterura” biba igihe umukobwa yangiye umuhungu ko babana noneho umuhungu agafata icyemezo cyo kumutwara ku gahato.
Icyo gihe umusore na bagenzi be babona umukobwa mu muhanda bagahita bamuterura mu maboko bakamujyana, akaba abaye umugore we gutyo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho itegeko ko abazajya babana bitemewe n’amategeko (gukocora) bazajya bacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 20.
Ibyo ariko ntibibuza ko abasore bakocora. Kuko mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera hakunze kugaragara imiryango myinshi isezerana imbere y’amategeko yari imaze imyaka runaka ibana bitemewe n’amategeko.
Umusore wateruye akurikiranwaho icyaha cyo gufata ku ngufu. Ashobora gushyikirizwa inkiko agakatirwa hakurikije amategeko.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iwacu ikabuga siko bimeze ho barakwa ufite amafaranga niyo atanga cyangwa agatanga inka