Burera: Ubuyobozi bwahinduranyije abakozi bo mu mirenge
Guhera mu kwezi kwa 11/2012 ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahinduranyije abakozi batandukanye bakora mu mirenge yo muri ako karere mu rwego rwo kongera imikorere myiza.
Uretse abanyamabanganshingwa bikorwa n’abakozi bashinzwe uburezi, abandi bakozi bose bo mu mirenge barahinduwe bajya gukora mu yindi mirenge; nk’uko Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera abitangaza.
Agira ati “twahinduye abakozi…twifuzaga ko duhindura hakaza amaraso mashya…”.
Icyo cyemezo cyafashwe n’inama njyanama y’akarere ka Burera kubera ko bamwe muri abo bakozi bari batangiye kugaragaza intege nke; nk’uko Sembagare umuyobozi w’akarere ka Burera abihamya.
Umuyobozi w’akarere ka Burera yongera ho ko kuva bahinduranya abo bakozi bo mu mirenge 17 igize ako karere, umusaruro utangiye kuboneka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyize ho ingamba zitandukanye zo gukaza imikorere muri ako karere kugira ngo bakomeze bese imihigo kurusha ho.
Mu mihigo y’umwaka 2011-2012 akarere ka Burera kabaye aka gatandatu mu turere 30 tugize u Rwanda, aho kagize amanota 92,9. Niko karere kabaye aka mbere mu ntara y’amajyaruguru mu turere dutanu tugize iyo ntara.
Ubuyobozi bw’ako karere buhamya ko bazakora ibishoboka kugira ngo mu mihigo y’umwaka 2012-2013 bazagire amanota yisumbuye ho kandi bakomeze baze mu myanya y’imbere.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntabwo nemeranya n’ibyo Mayor avuga nta musaruro ateze kuko ibyo bakoze bahinduranya abakozi byajemo ubwiru,ikimenyane n’agahimano gakabije ku buryo abakozi nta stabilite bafite, bakora ari ukurangiza umuhango gusa!Abenshi bategereje ko ukwezi kwa mbere kugera kugira ngo bajye gushaka akazi ahandi!