Burera: Ubukene buri mu bituma bamwe mu bakobwa bishyingira bakiri bato

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko kuba muri ako karere hagaragara abakobwa bishyingira bakiri bato, bataranuzuza imyaka 18 y’mavuko, biterwa ahanini n’ubukene buba buri mu miryango yabo.

Abakobwa bishyingira bakiri bato bumvikana ahantu hatandukanye mu karere ka Burera. Kuburyo bamwe babifashe nk’umuco, aho usanga umukobwa ufite imyaka ibarirwa muri 20 y’amavuko, iyo atarashaka umugabo, batangira kuvuga ko yagumiwe.

Mu karere ka Burera bamwe mu bakobwa ngo bashaka abagabo bakiri bato kubera ubukene.
Mu karere ka Burera bamwe mu bakobwa ngo bashaka abagabo bakiri bato kubera ubukene.

Gusa ariko abanyaburera ntibavuga rumwe ku mpamvu zituma bamwe muri abo bakobwa bishyingira bataranuzuza imyaka y’ubukure.

Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa Kigali Today bavuga ko kuba abakobwa bishyingira bakiri bato babiterwa ahanini n’ubukene buba buri mu miryango yabo; nkuko Mukanganizi Valentine abisobanura.

Agira ati “Umukobwa hari igihe iwabo aba adafashwe neza, wenda nk’amashuri yaba atarabashije gukomeza kuyiga, noneho yayahagarika igisubizo akumva ko ari ukwishakira umugabo, akigendera.

Ashaka umugabo yumva ko ubuzima bwe nta kindi kintu yabukoresha, akumva yuko nyine gushaka umugabo aribyo bisubizo bye.”

Uyu mukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko avuga ko umukobwa wishyingiye gutyo, iyo ageze mu rugo rwe agatangira guhura n’ibibazo atangira kwicuza, yifuza uwamusubiza mu ishuri.

Ibiyobyabwenge

Ibiyobyabwenge birimo kanyanga n'izindi nzoga z'inkorano ngo biri mu bituma bamwe mu bakobwa bishyingira bakiri bato.
Ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano ngo biri mu bituma bamwe mu bakobwa bishyingira bakiri bato.

Uwitwa Maniriho we avuga ko igituma abakobwa bo mu karere ka Burera bashaka abagabo bakiri bato bituruka no ku biyobyabwenge.

Ati “Nyine nk’umukobwa aragenda, wenda nk’umusore amugurire nka (Blue) Sky (ikinyobwa gifatwa nk’ikiyobyabwenge) cyangwa n’ibindi byose ubundi amushuke gutyo usange bashatse bakiri bato.”

Akomeza avuga ko mu mudugudu atuyemo azi abana b’abakobwa barenga batanu bashatse bafite imyaka iri hagati ya 14 na 18. Mu ngo zabo ngo usanga babayeho nabi kuko baba batazi no gukorera urugo kubera ko baba bakiri abana.

Undi muturage wo mu karere ka Burera witwa Bazira Celestin we ahamya ko abo bashaka abagabo bakiri bato babiterwa n’imyitwarire mibi baba basanganywe. Agira ati “ Ubundi ibyo biterwa n’ubuhabara. Ubundi ibyo bikunze kuba ku bantu bakunze gushaka kwigira mayibobo.”

Ababyeyi ngo nibo nyiranayazana

Ababyeyi batandukanye bo mu karere ka Burera usanga nabo ntacyo bibabwiye kuba umukobwa wabo yajya gushaka umugabo akiri muto. Nabo bahamya ko ubukene mu miryango yabo aribwo butuma abo bakobwa bishakira abagabo bazabaha icyo bakeneye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera nabwo buhamya ko ikibazo cy’abakobwa bashaka abagabo bakiri bato gihari. Semabagare Samuel umuyobozi w’ako karere ahamya ko ababyeyi aribo babigiramo uruhare cyane.

Aho ngo usanga bamwe mu babyeyi batita ku burere bw’abana babo ngo babaganirize, babereke ikiza n’ikibi.

Sembagare ahamya ko bazajya bakomeza kwigisha ababyeyi kugira ngo bahindure imyumvire bityo n’abana babo babashe kubereka igikwiye kizabagirira akamaro mu gihe kizaza.

Kubera ko hari n’abandi bana b’abakobwa bajya gusura bene wabo muri Uganda bakagaruka barabaye abagore, ubuyobozi bw’akarere ka Burera bugirana inama n’ubw’akarere ka Kisoro muri Uganda kugira ngo bafatanye kwigisha abana n’ababyeyi ko abakobwa bakwiye gushaka bujuje imyaka yemewe n’amategeko.

Si abakobwa gusa bo mu karere ka Burera bishyingira bakiri bato. N’abahungu usanga hari bamwe bashaka abagore bafite imyaka nka 17, ababyeyi babo ugasanga barabashyigikiye kuburyo iyo batabubakiye inzu, babaha nk’igikoni bakakibanamo n’abagore babo.

Abishyingira kuri bene ubwo buryo ntabwo bajya gusezerana ku murenge, imbere y’amategeko. Ahubwo barumvikana, bagahita bajya kwibanira, ibyo bita “gukocora” mu karere ka Burera.

Mu Rwanda imyaka yemewe yo gushinga urugo ni 21. Kuba mu karere ka Burera bamwe bashinga ingo batarageza kuri iyo myaka, ni bimwe mu bitera ubuharike ndetse n’amakimbirane mu ngo.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 3 )

iyo ashatse akiri muto usanga agira ibibazo mukubyara bitandukanye.

olive yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

bategereze babanze bagire imyaka yubukure

olive yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

iyo ashatse akiri muto usanga agira ibibazo mumubyara bitandukanye.

olive yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka