Burera: Kwimura abatuye ikirwa cya Bushongo ngo si ibya vuba kandi bikenewe
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko kwimura abaturage batuye ku kirwa cya Bushongo kiri mu kiyaga cya Burera, mu murenge wa Rugarama bitari ibya vuba ngo kuko bigomba imyiteguro ihagije.
Mu gihe kirenga iminota mirongo ine uri mu bwato bwa moteri, uturutse ku mwaro w’ikiyaga cya Burera, uri ahitwa mu Gitare, uba ugeze ku kirwa cya Bushongo kigaragara nk’ikigizwe n’urutare.

Iyo ugeze kuri icyo kirwa bigusaba indi minota irenga icumi uterera n’amaguru kugira ngo ugere aho abaturage batuye. Iyo uri yo uba witegeye ibirunga bya Mugabura na Gahinga, ukikijwe n’amazi y’ikiyaga cya Burera.
Abatuye kuri icyo kirwa nta mazi meza bafite, nta mashanyarazi, nta vuriro, nta soko ndetse nta n’amashuri bafite. Ibyo byose babigeraho barinze kwambuka ikiyaga mu bwato bakajya hakurya, urugendo bakora hafi isaha yose bari mu mazi.
Hashize igihe kirenga umwaka, ubuyobozi bw’akarere ka Burera, bufashe gahunda yo kwimura abatuye ikirwa cya Bushongo, bakajya gutuzwa mu mudugudu hakurwa y’ikiyaga cya Burera, aho bashobora kugezwa ho ibikorwa remezo ku buryo bworoshye.

Ikindi ni uko ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko kugeza ibyo bikorwa remezo kuri icyo kirwa bigoranye cyane. Ngo niyo mpamvu bafashe gahunda yo kubimura.
Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko ariko nubwo kwimura abanyabushongo babifite muri gahunda ngo si ibya vuba.
Agira ati “Hari gahunda yo kumvikana n’abaturage ngo bajye imusozi ku butaka ariko bagakomeza bagakoresha bwa butaka bwabo. Tubasaba rero bwa mbere baravuze ngo barashaka gukomeza kuhaba, ngo kubera ko baramutse bahinze abantu babiba. Kubiba tubishakira umuti. Twashyize (Polisi) Marine mu kiyaga.
Ikizakurikiraho ni ukumenya abafite ubutaka imusozi kugira ngo bajye kuhatura. Ni ukumenya abatishoboye kugira ngo bafashwe, ni ukumenya abana barimo hanyuma noneho hagakurikiraho kugira ngo ‘batura hehe!”
Kugura ubutaka bw’Abanyabushongo
Ikindi ngo ni uko indi gahunda yari ihari ari iy’uko bashaka ba rwiyemezamirimo bakagurira abatuye ku kirwa cya Bushongo ubundi icyo kirwa kikaba cyakorerwaho ibindi bikorwa bijyanye n’ubukerarugendo.
Zaraduhaye avuga ko ibyo bitakunze ngo kuko ba rwiyemezamirimo bari bafite icyo gitekerezo bagihagaritse. Ngo bazakoresha ubundi buryo busanzwe bwo kwimura abaturage bari ahantu h’amanegeka banafashijwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) dore ko ngo babahora hafi.
Agira ati “Abari bagize icyo gitekerezo twajyanyeyo, bavuga ko batabona amafaranga bitewe n’amafaranga twabacaga n’ayo abaturage bifuzaga.”
Abatuye ikirwa cya Bushongo bifuza ko ba rwiyemezamirimo baba aribo babagurira ariko batabahenda. Naho kubimura bisanzwe bakajya basubira kuri icyo kirwa bagiye guhinga ngo ni nkaho baba babambuye ubwo butaka ngo kuko ibyo bahinga byajya byisarurirwa na barushimusi bakorera mu kiyaga cya Burera mu masaha ya nijoro.
Gusa ariko abo baturage bifuza kwimuka kuri icyo kirwa bakajya hakurya y’ikiyaga ngo kuko nibwo barushaho kugera ku iterambere.
Semana Aloys, umwe muri abo baturage, agira ati “Kubera yuko nyine muri iki kirwa cyacu nta bwisanzure dufite, twari turi gushaka kugira ngo mudushakire abaterankunga (rwiyemezamirimo) natwe tujye ahantu nyine hagaragara. Tukegera mbese nk’ibitaro nk’igihe umuntu yarwaye, ubwo noneho tukagera ku bitaro bwangu.”
Ikirwa cya Bushonga kiri mu kiyaga cya Burera rwagati, kingana na Hegitari (Ha) 10. Gituwe n’imiryango 68 igizwe n’abaturage barenga 360.
Iyo miryango itunzwe n’ubuhinzi. Ubwato ngo nicyo gikoresho kibafasha cyane kuko bubafasha kwambuka bajya gukora imirimo itandukanye hakurya y’ikiyaga.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese uwo rwiyemezamirimo ahaguze ntiyahashyira ibyo bikorwaremezo? kuki se leta itabihageza noneho abo baturage bakaguma aho bari ko wenda nabo bazajya bakenerwa mu gusurwa igiye icyo kirwa cyateye imbere?!