Burera: Kuva muri Mutarama hamaze kuba impanuka 30 zaguyemo batanu batanu

Kuva mu kwezi kwa Mutarama-Kamena, 2015, mu Karere ka Burera hamaze kuba impanuka 30. Zahitanye abantu batanu naho abagera kuri 37 barakomereka.

Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere itangaza ko izo mpanuka ziterwa ahanini n’umuvuduko mwinshi, umunaniro ndetse no kuba bamwe mu bashoferi batwara imodoka basinze.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Musanze-Cyanika ahitwa Kurukiko mu mpera za 2013 ihitana umuntu umwe 11 barakomereka.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Musanze-Cyanika ahitwa Kurukiko mu mpera za 2013 ihitana umuntu umwe 11 barakomereka.

Impanuka z’ibinyabiziga zikunze kugaragara mu muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika ndetse no mu muhanda w’ibitaka Kidaho-Butaro, kuko iyo mihanda ari yo ikoreshwa n’ibinyabiziga byinshi byiganjemo imodoka, amapikipiki ndetse n’amagare.

Abakoresha iyo mihanda cyane cyane uwa Musanze-Cyanika na bo bahamya ko abashoferi ba “Twegerane” (taxis minibus), bakorera muri uwo muhanda bakoresha umuvuduko mwinshi batanguranwa abakiliya, bakagenda babatendetse, bigakurura impanuka.

Mukayisenga Marie Rose, umuturage wo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga, agira ati “Habamo (mu muhanda) umuvuduko urenze, ugasanga imodoka ziri gukubana…baratendeka ugasanga umuntu yicaye ku wundi, cyane cyane mu masaha ya mu gitondo Polisi itaragera mu muhanda cyangwa n’amasaha y’umugoroba.”

Bamwe mu bashoferi ba “Twegerane” bakorera mu muhanda Musanze-Cyanika na bo bavuga ko hari bamwe mu bashoferi bakoresha umuvuduko mwinshi ndetse bakanatendeka.

Umuhanda Musanze-Cyanika ntabwo ufite ahantu bahugenewe imodoka zihagaragara kugira ngo zikuremo cyangwa zishyiremo abagenzi.
Umuhanda Musanze-Cyanika ntabwo ufite ahantu bahugenewe imodoka zihagaragara kugira ngo zikuremo cyangwa zishyiremo abagenzi.

Bakomeza bavuga ko uwo muhanda ushaje kandi ukaba nta n’ahagenewe guparika imodoka hazwi ufite bigatuma baparika aho babonye bashyiramo abagenzi.

Ndetse ngo ni na muto mu bugari. Nzabarinda Pierre, umwe muri bo, avuga ko ibyo bituma hari bamwe mu bashoferi bakora amakosa, bityo we na bagenzi be bagasaba ko uwo muhanda wasanwa.

Agira ati “Gutendeka hari ababikora hari n’abatabikora. Ariko jyewe ku giti cyanjye ntabwo mbikora kuko nzi ko harimo ingaruka mbi. Ntawe ukirukanka! Kubera ko dufite ikibazo cy’umuhanda mubi, babona umuntu akwepera nk’ibinogo, akumva ko ari kwirukanka.”

Abaturage bakoresha umuhanda Musanze-Cyanika basabwa kujya baha amakuru Polisi mu gihe babonye umushoferi yatendetse, afite umuvuduko mwinshi cyangwa se atwaye imodoka atameze neza, yasinze. Abashoferi na bo kandi basabwa kubahiriza amabwirza bahabwa na Polisi.

Naho uwo muhanda biteganyijwe ko uzasanwa, ukagurwa, ugashyirwaho ibyapa biburira ndetse n’aho imodoka zihagarara, bitarenze umwaka wa 2017.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka