Burera: Ko bahora bamena ibiyobyabwenge bizacika burundu ryari?
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko kuba muri ako karere hakunze kugaragara igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge birimo kanyanga, bigaragaraza ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kubirwanya.
Ubuyobozi butangaza ibi mu gihe muri ako karere hatashira amezi atatu batangije ibiyobyabwenge biba byafashwe kandi ubuyobozi buba buvuga ko ababicuruza barwanyijwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhamya ko bwihaye gahunda idasanzwe yo kurandura burundu ibiyobyabwenge birimo kanyanga bikunda kugaragara muri ako karere biturutse muri Uganda.
Inzego zishinzwe kubungabunga umutekano zifatanyije n’abaturage zifata abo bita Abarembetsi babyikorera babizana mu Rwanda, ibiyobyabwenge bafatanywe bakabishyira hamwe bikamenerwa mu ruhame, abo barembetsi bo bakagororwa bakigishwa kandi bagakangurirwa gukora indi mirimo ibaha inyungu.

Abarembetsi batabwa muri yombi kandi barahirira imbere y’ubuyobozi ko babiretse ndetse bazajya batanga amakuru y’abandi bacuruza cyangwa banywa ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe.
Iyo bamennye ibyo biyobyabwenge, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukangurira abaturage kubirwanya kugira ngo bicike. Nyamara hashira iminsi hagafatwa abandi babyikoreye.
Nko guhera mu kwezi kwa 09/2014 kugeza ubu bamaze kumena ibiyobyabwenge inshuro enye, byose hamwe bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda. Hakibazwa igihe kumena ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera bizarangirira bigacika burundu.
Ku wa gatanu tariki ya 08 Gicurasi 2015, ubwo bamenaga ibiyobyabwenge bifite agaciro kabarirwa muri Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yavuze ko gufata ababyikorera no kubimena kenshi bigaragaza ingufu nyinshi zashyizwe mu kubirwanya. Aha niho ahera avuga ko bizagera igihe mu karere ayoboye ibiyobyabwenge bikahacika burundu.
Agira ati “Jye mfite icyizere kuko mbona nka 80% barabishingutsemo. Nkibwira ko abasigaye nabo, turagerageza gushyiramo ingufu. Ariko icyizere kirahari ko ibiyobyabwenge bizacika burundu mu Karere kacu ka Burera”.

N’ubwo umuyobozi avuga ibi, abaturage bo bavuga ko kanyanga n’izindi nzoga ziza mu mashashi nka Blue Sky bitacika burundu mu karere kabo.
Seburo Laurent, umwe muri abo baturage, asobanura ko bamwe bajya kubinywera muri Uganda bagataha nijoro basinze batwaye n’ibindi mu myenda yabo, bakanyura inzira zitazwi ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.
Agira ati “Kugira ngo bicike burundu hose, ntabwo byoroshye! Ni ikibazo tu! Kuko n’uwo babifatanye ejo arongera agasubirayo kandi baramuhannye!”
Abajya mu bucuruzi bwa kanyanga bavuga ko ibamo inyungu nyinshi. Ngo ijerekani ya litiro 20 bayirangura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12 muri Uganda, bayigeza mu Rwanda ikagura arenga ibihumbi 20.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buhamya ko kuba bwarashyize ingufu nyinshi mu kurwanya ibiyobyabwenge ari uko aribyo biza ku isonga mu guteza umutekano muke muri ako karere.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|