Burera: Imiryango 50 irimo iy’abasigajwe inyuma n’amateka yagabiwe inka

Imiryango 50 yo mu mirenge itanu yo mu karere ka Burera, harimo n’iy’abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’iy’ababana n’ubumuga, tariki 07/02/2013, yagabiwe inka kugira ngo ive mu bukene, igire imibereho myiza.

Abahawe inka bose bishimiye ko bagabiwe inka kuko zizabafasha muri byinshi birimo kubaha amata ndetse n’ifumbire. Ngo bazayorora neza ku buryo bushoboka.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y'abaturage agabira inka umuturage.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage agabira inka umuturage.

Mukakanyanga Consolata, umwe mu bashigajwe inyuma n’amateka wagabiwe inka, utuye mu murenge wa Rwerere, yagize ati “…abashigajwe inyuma n’amateka natwe twibonye mo: imiryango igiye kubasha kugera ku bworozi bw’inka, mu gihe natwe tutari kuzi korora inka, tutari tuzi no gutunga inka icyo ari cyo. Biraturenze rero twishimye kurushaho uko twari dusanzwe twishimye”.

Mukakanyanga yongera ho ko inka yagabiwe izatuma abona ifumbire yo gufumbira imirima bityo yeze yiteze imbere kimwe n’abandi.

Uyu mubyeyi ahamya ko Leta y’u Rwanda yita ku bashigajwe inyuma n’amateka ibagezaho gahunda zitandukanye nziza. Usibye kugabirwa inka, banubakiwe amazu ndetse banagezwaho ubwisungane ku kwivuza.

Mukakanyanga yishimira gahunda ya "Gira Inka" iha buri Munyarwanda amahirwe yo kworora inka.
Mukakanyanga yishimira gahunda ya "Gira Inka" iha buri Munyarwanda amahirwe yo kworora inka.

Rukizangabo Deogratias, umwe mu babana n’ubumuga wagabiwe inka, avuga ko inka yahawe ayishimiye kuko izamurerera urubyaro, ndetse n’abuzukuru be kandi nawe akazaziturira umuturanyi we utayifite.

Igihango

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yibukije abagabiwe inka ko bagiranye igihango na Perezida Kagame kuko ari we watangije gahunga ya Gira Inka bityo bakaba basabwa neza inka bagabiwe ngo zimere neza.

Agira ati “…icyo muzamwitura (Perezida) ni uko mwebwe muzaba mufatanya…ni ukuvuga ngo iyi nka tugiye kuyiha umuntu umwe ariko ni iyacu twese…ntabwo ishobora gusonza umuturanyi ari kureba…ni inka uyu munsi iraguhawe, ejo uzaziturira mugenzi wawe, mugenzi wawe aziturire undi.”

Abagabiwe ndetse n'abandi baturage basabwa gufatanya kworora iyo nka.
Abagabiwe ndetse n’abandi baturage basabwa gufatanya kworora iyo nka.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera akomeza abasobanurira ko inka ari urukundo, ubukire, ndetse ni n’ubumwe bw’Abanyarwanda, bityo bakaba basabwa kuyifata neza kugira ngo izabahe umukamo ndetse n’ifumbire.

Imiryango 50 yagabiwe inka ni iyo mu mirenge ya Rwerere, Bungwe, Kivuye, Gatebe, na Cyeru. Indi mirenge isigaye nayo izagerwa ho muri gahunda izakurikira ho.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abashigajwe Inyuma n’Amateka baturiye igishanga cya Rugezi, kubera ubukene babamo bagira ibikorwa byangiza ibidukikije. Kuwa gatanu tariki 5/04/2013 natwe tuzoroza intama 47 zifite agaciro ka 1,720$ imiryango ituriye igishanga cya Rugezi bo mu Murenge wa Rwerere bayobowe n’uyu Mukakanyanga.

Claudien Nsabagasani yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka