Burera: Ikaragiro ry’amata begerejwe rimaze amezi abiri ryuzuye ridakora

Aborozi b’inka bo mu Karere ka Burera batangaza ko basigaye babura aho bagurisha amata yabo kuko ikaragiro ry’amata bagomba kuyagurishaho, riri muri Santere ya Kidaho mu Murenge wa Cyanika, ryuzuye ariko rikaba rimaze amezi abiri ritaratangira gukora.

Aba borozi bavuga ko mbere iryo karagiro ritarubakwa bagemuraga amata ku ikusanyirizo rya koperative y’aborozi b’inka yitwa CEPTL, riri hafi y’iryo karagiro. Batangira kubaka iryo karagiro m’Ukwakira 2014 ntibongeye kuhagemura amata, babizeza ko niryuzura bazahita batangira gukora, bakabagurira amata.

Ikaragiro rya Burera rituranye n'ikusanyirizo rizajya riguramo amata yo gukuramo ibituruka ku mata.
Ikaragiro rya Burera rituranye n’ikusanyirizo rizajya riguramo amata yo gukuramo ibituruka ku mata.

Nyamara ariko ngo iryo kusanyirizo ryuzuye muri Kamena 2015 kugeza na n’ubu ntiriratangira gukora; nkuko Niyonzima Nicodem, umwe muri abo borzoi, abisobanura.

Agira ati “Ikibazo tumaze guhura na cyo muri iyi minsi, ni uko batuzaniye uruganda (ikaragiro) rugatinda gukora, n’aborozi bakabura n’aho bagomba kugemura amata. Ubu bagemura mu bacuruzi bacuruza icyayi.”

Abo bacuruzi bandi bayagurishaho ngo barabahenda kuko babaha amafaranga y’u Rwanda agera ku 130 gusa.

Cyambaza Gedeon, Perezida w’Ubuyobozi bw’Ikaragiro ry’Amata rya Burera, avuga ko kuba ritaratangira gukora hari ibintu bitandukanye bitari byajya mu buryo birimo ikibazo cy’umuriro, ku buryo ngo hari ibyo batangiye gukora birimo “fromage” ariko kubera kubura umuriro birangirika.

Abazungu bashyizemo ibi byuma ngo bagiye batarangije guhugura abazasigara babikoresha ngo baracyarindiriye ko bazagaruka.
Abazungu bashyizemo ibi byuma ngo bagiye batarangije guhugura abazasigara babikoresha ngo baracyarindiriye ko bazagaruka.

Agira ati “Hari ikibazo cy’umuriro: bashyizeho ‘cash power’. No muri izo ‘produits’ izabashije kuboneka icyo gihe, zarangiritse….”

Akomeza avuga ko bari gushaka uburyo bakuraho mubazi ya ‘Cash Power’, bagashyiraho mubazi isanzwe bishyura umuriro ku kwezi bityo ikibazo cy’uko umuriro ushiramo kigakemuka. Ikindi kandi ngo bazacomeka iryo karagiro kuri moteri (generator) yiyatsa umuriro ugiye.

Cyambaza yungamo avuga ko iryo karagiro rizajya rikora Fromage, Yoghurt ndetse n’amavuta y’inka. Barateganya ko rizajya rikora n’ikivuguto.

Gusa ariko, ngo abazungu bashyizemo ibyuma bizajya bikora ibyo byose, bahuguye abazasigara babikoresha bahita bagenda batarangije ariko bavuga ko bazagaruka.

Iri Karagiro ry'amata rimaze ameze abiri ryuzuye ariko ntiriratangira gukora.
Iri Karagiro ry’amata rimaze ameze abiri ryuzuye ariko ntiriratangira gukora.

Kuri ubu, na bwo ngo baracyabategereje. Ibyo na byo ngo biri mu bituma iryo karagiro ridatangira gukora. Nubwo nta gihe nyacyo atanga rizatangiriraho, ahamya ko ari vuba.

Iryo karagiro ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 700 ubariyemo n’ibikoresho biririmo, ritegenya kwakira amata angana na litiro 1000 buri munsi. Ayo mata ngo bazajya bayagura muri iryo kusanyirizo ry’amata rya CEPTL.

Aborozi bagize iyo koperative CEPTL, baturuka mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Burera, ari yo Kinyababa, Kagogo, Cyanika, Rugarama, Gahunga na Kinoni.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka