Burera: Gutura mu midugudu bigeze ku kigero cya 76.4%

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko abaturage bo muri ako karere batangiye gusobanukirwa n’akamaro ko gutura mu midugudu ngo kuburyo kuri ubu abamaze gutura mu midugudu babarirwa ku kigero cya 76.4%.

Ubu buyobozi buvuga ko icyo kigero bakigezeho nyuma y’uko mu mihigo yo mu mwaka 2013-2014 babashije gutuza mu midugudu imiryango 4586 yo mu mirenge itandukanye yo muri ako karere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukomeza gusaba abaturage bo muri ako karere gutura mu midugudu kuko aribwo bazagezwaho ibikorwa remezo mu buryo bwihuse kandi bworoshye; nk’uko Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, abivuga.

Abaturage bo muri ako karere babarirwa ku kigero cya 85% nibo bamaze kugezwaho amazi meza. Ngo bazagera ku kigero cya 100% ari uko abaturage bose batuye mu midugudu.

Akarere ka Burera kagizwe n’imisozi miremire ihanamye kuburyo hari uduce tumwe na tumwe byagorana kugezayo imiyoboro y’amazi meza.

Hamwe na hamwe usanga abaturage batuye muri bene utwo duce bavoma amazi yo mu bishanga cyangwa yo mu biyaga bya Burera na Ruhondo. Abo bose basabwa kuva aho batuye bakajya gutura mu midugudu.

Gusa ariko usanga bamwe mu baturage badashishikarira kuva ku masambu yabo ngo bage gutura mu midugudu kuko ngo bahafite imitungo.

Gahunda yo gukwirakwiza amazi meza mu baturage, ubuyobozi bw’akarere ka Burera buyifashwamo n’umushinga WASH, ushinzwe iby’isuku n’isukura. Bakaba bateganya ko mu mwaka wa 2015 abaturage bose muri ako karere bazaba baragejejweho amazi meza.

Abaturage bo mu karere ka Burera bamaze kugewaho umuriro w’amashanyarazi babarirwa ku kigero cya 12%.

Ubuyobozi bw’ako karere bwizeza Abanyaburera ko aho amashanyarazi ataragera, azahagera mu gihe kidatinze kuko hari amafaranga bemerewe na Leta azakora icyo gikorwa. Abaturage nabo bakaba basabwa gutura mu midugudu.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

erega ahari uushake byinshi ndetse byose bigerwaho, kandi ubushake bwanyarwanda kwiteza imbere rwose cyeretse ikitabateza imbere babyumva vuba , nibindi tuzabigeraho ni dufatanya

karemera yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka