Burera: Bizihiza Noheli bikorera ibiseke bajya guhemba umubyeyi Bikira Maliya
Abakirisitu Gatolika bo mu karere ka Burera batangaza ko umunsi mukuru wa Noheli bawufata nk’umunsi udasanzwe kuburyo bateganya ibyo bagomba guhemba umubyeyi Bikira Mariya uba wibarutse umwana Yezu.
Abo bakirisitu bavuga ko kuri Noheli buri mukirisitu atanga uko yishoboye. Abahinzi bafata kubyo bejeje bakabishyira mu biseke ubundi ababyeyi bakabizana mu Kiliziya mu rwego rwo gushimira Imana ndetse no guhemba Bikira Maliya.
Umwe mu bakirisitukazi Gatolika, utashatse ko izina rye ritangazwa, yadutangarije ko batanga iryo turo bishimye kuko baba bakoze mu byo Imana yabahaye. Ngo iryo turo riba ari ukuyishimira.

Akomeza avuga ko ari ngombwa guhemba umubyeyi Bikira Maliya kuko aba yibarutse umwana Yezu wacunguye abatuye isi.
Ibyo baba bahembye Bikira Mariya, birimo ibishyimbo, ibirayi, ibigori n’ibindi, babifashisha abakene baba badashobora kubona ibyo kurya nk’uko abakirisitu Gatolika bo muri Burera babihamya.
Abo bakirisitu bavuga ko kandi Abanyaburera basanganywe umuco wo guhemba umubyeyi wibarutse umwana. Ngo ababyeyi bishyira hamwe bagashyira mu biseke ibintu bitandukanye ubundi bakajya gusura umubyeyi wabyaye, bakamuhemba.
Iyo uwo mubyeyi yabyariye kwa muganga, bamusanga yo, agataha bamushagaye inzira yose bagenda n’amaguru. Abandi babyeyi bamuririmbira, bavuza ingoma n’impundu.

Ngo kuba bakora ibyo ni ukubera ibyishimo baba batewe n’uwo mubyeyi wibarutse umwana. Bikagaragaza ko umwana afite agaciro gakomeye mu muco w’Abanyaburera. Akaba ari nayo mpamvu kuri Noheli bagomba kwishima kandi bagahemba Bikira Maliya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25/12/2012 ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga kuri santarare ya Butete, yo muri paruwasi Gatolika ya Kinoni, mu karere ka Burera yasanze Kiliziya yuzuye, abakirisitu bamwe babuze aho bicara, bari hanze.

Bamwe mu babyeyi bari bazanye ibiseke birimo ibyo bagomba uhemba umubyeyi Bikira Mariya. Bamwe mu bakirisitu bavuga ko hari abantu batandukanye baza mu misa ku munsi mukuru wa Noheli gusa.
Ngo akenshi abantu nkabo ntibaba bazanywe no gusenga gusa ahubwo hari ababa baje kwerekana umwambaro mushya baguze cyangwa se abasore n’inkumi bakaba baje kugira ngo barebe niba hari uwo barambagiza cyangwa uwabarambagiza.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Oh ooooo birababaje. Aba bantu bose baje gutura amaturo ishusho rya Bikiramariya? Rifite amaso ntirirora, rifite akanwa ntirivuga, rifite amaguru ntirigenda.....urirema azahwana naryo, kimwe n’uryiringira wese. Zaburi 115.
Abo bavyeyi bakoze ibikora inka,ariko nfise n’ikibazo mubintu vyari mw’ivyo biseke,mbega bo bari baronse inzahabu bamushikanira ko nzi nazo ziri muvyo yashikaniwe?