Burera: Batatu bakomerekeye mu mpanuka ya mini bus na bus ya KBS
Abantu batatu bakomerekeye mu mpanuka yabereye mu isantere ya Kidaho, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 17/06/2012 ubwo “Taxi Mini Bus” yo mu bwoko bwa HIACE yagongaga “Bus” nini ya KBS (Kigali Bus Services).
Dushimirimana Jean Claude, umwe mu babonye iyo mpanuka iba yatangarije Kigali Today ko “Bus” ya KBS yari igiye gushyiramo umugenzi ihita ifata feri, itanacanye n’ibinyoteri, maze Taxi yari iri inyuma yayo ihita iyikatira iyigonga ku ruhande.
Iyo “Bus” niyo iri mu makosa kuko umushoferi wari uyitwaye yahagaze mu muhanda hagati. Yari anamaze kurenga aho imodoka zemerewe guhagarara; nk’uko Dushimirimana abyemeza.
Ndayambaje Oreste wari utwaye Taxi Mini Bus ifite puraki RAB473B, yavaga muri santere ya Butaro iri mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, igana mu mujyi wa Musanze, nawe yemeza ko Bus ya KBS yari ivuye muri santere ya Kidaho igana mu mujyi wa Musanze yamutunguye.
Iyo Bus yahise ifata feri irahagarara itanerekanye ko igiye guhagarara maze ahita ayikatira ayigonga inyuma ku ruhande rw’iburyo ahita ajya kugonga umukingo ku ruhande rw’umuhanda. Ntabwo yari afite umuvudko mwinshi. Iyo aba afite umuvuduko mwinshi abagenzi yari atwaye baba bapfuye; nk’uko Ndayambaje abitangaza.
Bamwe mu bagenzi bari bari muri iyo Taxi bavuga ko babonaga Bus ya KBS iri imbere yabo ariko bakabona bari kuyisatira, umushoferi wari ubatwaye afite umuvuduko mwinshi. Nibwo bahise babona iyo Taxi igonze iyo Bus ku ruhande maze ihita igonga umugunguzi wo ku muhanda nk’uko abo bagenzi babitanza.

Abagenzi batatu bari bari muri iyo Taxi Mini Bus bakomerekejwe n’ibyuma by’imbere by’iyo modoka kubera kubikubitaho umutwe. Bahise bajyanwa kwa muganga. Ntabwo kandi bakomeretse bikomeye.
Umushoferi wari utwaye Bus ya KBS we atangaza ko atari agiye guhagarara ahubwo yari agiye gushyiramo vitesi, kuko iyo umushoferi agiye gushyira indi vitesi muri izo Bus, zisa n’izihagaze. Iyo taxi ishobora kuba yari ifite umuvuduko mwinshi nk’uko yabitangaje.
Nyuma y’iyo mpanuka, Bus ya KBS ifite puraki RAB922Y yagonzwe bidakanganye, yahise ikomeza akazi ko gutwara abagenzi, naho Taxi Mini Bus yagonze bahise bayijyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye sinari mpari gusa abantu tujye twirinda amarangamutima twumve ibintu uko biri
D’abord chaufeur wa hiace afite amakosa bigaragara
ntazi umwanya usigara hagati y’ibinyabiziga bibiri bishoreranye,
byumvikana mubo yari atwaye ko yari afite umuvuduko mwinshi,
kugonga ibumoso nabyo byerekana ikindi kintu!
Naho rwose ibyuwo lizembe bazanyemo ndabona nta mpamvu barebe kuri terrain birisobanura
Nange nari mpahagaze,iyo bisi yahagaze itunguranye,igiye gushyiramo umugenzi!ibonye iyo tagisi iyigonze ibona kongera ihita ikomeza chaufere wayo ahita ayobya uburari atyo.nyiri tagisi yisure kuko lizembe ucunga ziriya bisi mu kidaho yarangije kwitambika nyine nkuko yabivugaga turi mu kimina iwe.
harya ngo iyo zigiye gushyiramo indi vitesi zibanza guhagarara...