Burera: Barishimira ko FPR-Inkotanyi yateje imbere uburezi mu karere kabo

Abatuye akarere ka Burera baratangaza ko FPR-Inkotanyi yateje imbere uburezi muri ako karere ku buryo abana bose basigaye bajya kwiga nta kibazo bagatsinda kubera ko ari abahanga atari uko ari abana b’abayobozi cyangwa abandi bantu bafite amafaranga gusa.

Ubwo tariki 18/08/2012 mu karere ka Burera batangizaga ku mugaragaro hagunda yo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, abantu batandukanye batangaje ko uwo muryango umaze kubagezaho byinshi mu bijyanye n’uburezi.

Zimurinda Adrien utuye mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera asobanura uburyo FPR-Inkotanyi yateje imbere uburezi mu karere ka Burera mu magambo akurikira: “…cyera wasangaga hatsinda umwana w’umuyobozi, umwana w’umuntu ufite amafaranga runaka, ariko ubu umuntu abona umwanya awukwiriye, akazamuka nta manyanga abayemo, nta marangamutima”.

Mbere kwitabira ishuri mu karere ka Burera byari biri ku kigero cyo hasi. Abarangizaga amashuri abanza bagakomeza mu mashuri yisumbuye bari bake ariko ubu ikigero cy’uburezi kigeze ku rwego rwo heju babikesha FPR-Inkotanyi; nk’uko Sembagare Samuel umuyobozi w’akarere ka Burera abitangaza.

Agira ati “abana bacu hafi ya bose bariga mu mashuri yisumbuye…ikigero cy’uburezi tugitangira cyari hasi cyane ariko ubu tugeze kuri 98% ku bana biga amashuri abanza”.

Akomeza avuga ko icyo ari ikintu cy’umwihariko cyishimirwa n’Abanyaburera kubona abana bose barangije amashuri abanza bahita bajya mu mashuri yisumbuye kubera gahunda nziza y’amashuri y’imyaka 12 (12YBE). Ibyo biba hake mu bihugu byo ku isi.

Agira ati “muri Afurika, ku isi ntabwo ari ibihugu byinshi aho wabona urubyiruko rwose rurangije amashuri abanza rukomereza mu mashuri yisumbuye. Ni ikintu rwose cyadukoze ku mutima dushimira umuryango (FPR-Inkotanyi) kandi tuzahora tuwushimira kuko iyo ureze abenegihugu uba ubateje imbere, uba ubajijuye, bityo n’ubukire buriyongera”.

Abayobozi b'akarere ka Burera mu gikorwa cyo kwitegura isabukuru y'imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe.
Abayobozi b’akarere ka Burera mu gikorwa cyo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe.

Abanyaburera batangaza ko kandi usibye kuba FPR-Inkotanyi yarateje imbere uburezi mu karere kabo, hari n’ibindi byinshi yabagejejeho kandi byiza.
Muri ibyo bavugamo umutekano ariwo utuma bakora akazi kabo ka buri munsi ntacyo bikanga.

Bishimira kandi kuba FPR-Inkotanyi yarabahaye ibitaro bya Butaro, biri mu murenge wa Butaro, by’intangarugero mu Rwanda ndetse no muri Afurika mu kuvura indwara ya Kanseri.

Abaturage kandi bishimira gahunda ya Girinka Munyarwanda ndetse n’izindi gahunda zitandukanye nziza FPR-Inkotanyi ihora ibagezaho.

Isabukuru y’imyaka 25 FPR Inkotanyi imaze ishinzwe izizihizwa tariki 15/12/2012. Mu gihe cyo kwitegura iyo sabukuru buri muturage utishoboye mu karere ka Burera bazagerageza kumufasha; nk’uko Sembagare abisobanura.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka