Burera: Bari gutegura igishushanyombonera kizanoza imiturire mu karere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burimo gutegura igishushanyombonera cy’ikoreshwa ry’ubutaka bwo muri ako karere kizagaragaza ahazajya imijyi ndetse n’ahateganyijwe kubakwa imidugudu mu rwego rwo gukoresha ubutaka neza no kunoza imiturire.

Iki gishushanyo mbonera kitarajya ahagaragara, kigaragaza ko mu Karere ka Burera hateganywa imijyi ibiri ari yo Rusumo iherereye mu Murenge wa Butaro ndetse n’Umujyi wa Bukamba uzingiye kuri Santere ya Kidaho iri mu Murenge wa Cyanika, ugakomeza mu Murenge wa Kogogo ndetse na Rugarama.

Iyi santere ya Kidaho ngo ni yo izashingirwaho mu kubaka Umujyi wa Bukamba.
Iyi santere ya Kidaho ngo ni yo izashingirwaho mu kubaka Umujyi wa Bukamba.

Muri buri murenge, mu mirenge 17 igize akarere ka Burera, iki gishushanyo mbonera kigaragaza ahagenewe imidugudu, abatuye muri iyo mirenge bashaka kubaka, bazajya bubakamo.

Mu rwego rwo gukomeza guca akajagari mu myubakire mu Karere ka Burera, umuturage ushaka kubaka asabwa kubyakira uburenganzira kandi akabuhabwa bwanditse. Gusa ariko, bamwe ntibabikurikiza, ugasanga bubatse aho babonye hatagenewe umudugudu.

Ibyo bigaragaza ko gukurikiza icyo gishushanyo mbonera bizagorana kuri bamwe ku buryo hari abavuga ko bizasaba imbaraga kugira ngo abaturage bacyiyumvemo.

Santire ya Rusumo yo ngo izashingirwaho Umujyi wa Rusumo mu Karere ka Burera.
Santire ya Rusumo yo ngo izashingirwaho Umujyi wa Rusumo mu Karere ka Burera.

Habyarimana Jean Baptiste, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Burera, ahamya ko igikwiye ari ukwegera abaturage bagasobanurirwa neza ko ahantu hose hari ubutaka, hafite icyo hagenewe gukoreshwa.

Agira ati “Umuturage wacu akeneye gusobanukirwa n’iki gishushanyombonera n’amabwiriza mashyashya y’imikoreshereze y’ubutaka. Umuturage ntabwo ari umwana mubi! Ahubwo agorana iyo atasobanuriwe.”

Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Karere ka Burera kiri gutunganywa mu gihe bamwe mu banya Burera bubaka mu kajagari ku buryo bikomeje gutyo mu myaka iri imbere ubutaka bwose bwazaba butuweho abaturage bakabura aho bahinga kandi abenshi ari wo mwuga ubatunze.

Akarere ka Burera gafite ubuso bungana n’ibilometerokare (km2) 645. Ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2012 rigaragaza ko ako karere gatuwe n’abaturage ibihumbi 336 n’abaturage 582, batuye ku bucucike bw’abaturage 520 kuri Kilometerokare imwe (520/km2).

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka