Burera: Barasabwa kwirinda ibihuha bivugwa ku Rwanda bagakomeza iterambere
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, arasaba abaturage bo mu karere ka Burera gukaza umurego bagakora bakiteza imbere, bakirinda ibihuha bivugwa hirya no hino ku ma Radio ko u Rwanda rufasha M23, inyeshyamba zirwanya Leta ya Congo.
Ubwo yitabiraga umuganda wabereye mu murenge Ruhunde, mu karere ka Burera, kuri uyu wa gatandatu tariki 24/11/2012, Guverineri Bosenibamwe yasabye abitabiriye uwo muganda kurwanya ibyo bihuha kuko bigamije kubatesha igihe.
Yagize ati: “Ibihuha mubirwanye, biriya mwumva ku maradio ngo u Rwanda ruri muri Kongo, ngo rurafasha M23 ni ibihuha. Mubimenye ni ibihuha bigamije kuturangaza, gutuma Abanyarwanda umuvuduko barimo mu iterambere usubira inyuma”.

Yakomeje avuga ko abo babeshyera u Rwanda batishimira ko rwikemurira ibibazo. Bashaka ko Abanyarwanda badindira mu iterambere ubundi bo baze “Badutamike nk’uko n’ubundi bagumye babigenza mbere. Niyo mpamvu rero bahora batuvuga ibitari byo ariko biriya byose ni ibinyoma byambaye ubusa.” nk’uko yakomeje abisobanura.
Guverineri Bosenibamwe yabwiye abitabiriye umuganda ko bakwiye kwigirira icyizere, kuko bafite Leta ikomeye. Bahinge, borore kandi batere imbere, bareke abakomeza kuvuga bavuge.

Abanyaruhunde nabo bagaragaje ko barangajwe imbere n’iterambere, bakusanya amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 235 na Modem imwe ikoreshwa mu itumanaho rya Interineti ifite agaciro k’ibihumbi 15.
Ayo mafaranga azafasha gahunda y’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, yaturutse mu batuye mu murenge wa Ruhunde ndetse n’abandi bavuka muri uwo murenge ariko bakorera ahandi mu Rwanda.
Abo uko ari 17 barihuje biyemeza guteza imbere uwo murenge bashishikariza n’abandi, bahavuka ariko bakorera ahandi mu Rwanda, kubafasha dore ko uwo murenge uri mu mirenge ya nyuma mu mihigo mu karere ka Burera.
Nyuma y’icyo gikorwa Guverineri w’intara y’amajyaruguru yavuze ko no mu yindi mirenge yo mu karere ka Burera, ndetse no mu ntara y’amajyaruguru babigenza gutyo, ikumva ko ikwiye guhuza abayivukamo ariko bakorera ahandi kugira ngo bishakemo ibisubizo aho gutegereza iby’ahandi.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|