Burera: Barasabwa kwirinda ibihuha bakumvira impanuro bahabwa n’abayobozi

Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abaturage bose bo muri ako karere kumvira impanuro bahabwa n’abayobozi babo birinda ibihuha kandi birindira umutekano bakaza amarondo kugira ngo umutekano usesuye bafite woye guhungabana.

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Burera yateranye kuwa kabiri tariki 04/12/2012, Sembagare Samuel yasabye Abanyaburera gufatanya n’abayobozi n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano.

Yagize ati “…umutekano ureba buri wese. Iyo abaturage rero birindiye umutekano, birinda n’ibihuha. Kuko ntabwo waba warinze umutekano nta muntu uraza kuguhungabanya noneho ibihuha ngo abe aribyo wemera”.

Abanyaburera barasabwa gushyira hamwe bagakora amarondo, bakayakora neza kandi bakayakorera ku gihe bafatanya n’inzego zishinzwe umutekano kandi utitabiriye irondo agahwiturwa; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera abisobanura.

Umuyobozi w'akarere ka Burera arasaba Abanyaburera kumvira impanuro bahabwa n'abayobozi babo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba Abanyaburera kumvira impanuro bahabwa n’abayobozi babo.

Sembagare yakomeje asaba Abanyaburera kumvira impanuro bahabwa n’abayobozi batandukanye bo muri ako karere.

Yagize ati “…niba mayor akoresheje inama, niba umunyamabanga nshingwabikorwa akoresheje inama, niba afande akoresheje inama, bumvire amakuru tubahaye. Kuko umuntu uri mu gihugu cya kure akajyenda akajya kuri radio akavuga ibintu bitabaho umuturage nabyuma ubwo azaba yumvira nde? Bakwiye kumvira abayobozi babo ibyo bababwira…”.

Muri iyo nama y’umutekano hafashwe ingamba zo gukaza umutekano mu karere ka Burera kubera ko gaturiye umupaka, barwanya abakora magendu kuko mu nzira banyuramo hashobora kunyuramo n’umwanzi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka