Burera: Bamwe barifuza ko Kagame abayobora izindi manda 2 mu rwego rwo kumushimira

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera bifuza ko ubusabe bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihinduka bwakwihutishwa Perezida Paul Kagame akayobora izindi manda ebyiri z’imyaka irindwi mu rwego rwo kumushimira ibyiza yabagejejeho.

Tariki ya 20 Nyakanga 2015, ubwo abadepite bari bari mu Murenge wa Rugarama, basobanurira abaturage ibijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga, abaturage batandukanye bagaragaje iterambere bagezeho babikesha Perezida Paul Kagame.

Depite Semasaka Gabriel asobanurira abanya-Rugarama ibijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga.
Depite Semasaka Gabriel asobanurira abanya-Rugarama ibijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga.

Mu byo abaturage bo mu Murenge wa Rugarama bavuga birimo ikigo nderabuzima begerejwe ubu bakaba bivuriza hafi kandi mbere barakoraga urugendo rw’amasaha atatu bajya kwivuza.

Bavuga kandi ko kuba baravuye muri nyakatsi ndetse no kuba baregerejwe amazi meza mbere barakoraga ibilometero bigera ku 10 bagiye kuvoma amazi kandi na yo mabi yo mu Kiyaya cya Burera.

Ibi ndetse n’ibindi bavuze ni byo baheraho basaba ko Perezida Paul Kagame yakongera akayobora mu rwego rwo kumushimira; nk’uko Mutuyeyezu Antoine abisobanura.

Agira ati “Nk’Abanyarwanda twifuje guha Kagame Paul kugira yongere yiyamamaze, kuri za manda twari twaratoye ariko tumushimira ibyo yatugejejeho.

Nkaba njyewe nakwifuza ngo dushyireho ziriya manda ebyiri, zikomeze zibe ebyiri ariko kuri (Perezida) Kagame. Kubera dushatse kumuha nk’igihembo kubera yadukoreye neza. Yongere yiyamamaze bundi bushyashya ariko izo manda ebyiri zikomezeho kuko n’abandi bose bazakomeza kugendera kuri izo ebyiri…”

Abanya-Rugarama banyuzamo bagacinya akadiho.
Abanya-Rugarama banyuzamo bagacinya akadiho.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bari bitabiriye uwo muhango, barimo urubyiruko ndetse n’abakuze, banyuzagamo bagacinya akadiho baririmba indirimbo zigaragaza icyifuzo cyabo cy’uko Perezida Paul Kagame yakongera kubayobora.

Ibi babishingira kandi ku kuba yarabagejejeho amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ku buryo ngo ubu buri mwana wese w’Umunyarwanda afite amahirwe yo kwiga amashuri yisumbuye, mu gihe ngo mbere higaga abana b’abakire gusa.

Ibindi bashingiraho basaba ko Perezida Kagame yakomeza akabayobora ni gahunda ya Girinka bavuga ko yabakuye mu bukene kandi ikanarwanya imirire mibi.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka