Burera: Abavuye Iwawa barasaba ubuyobozi kubaba hafi
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera ruvuye Iwawa rurasaba ubuyobozi kuruba hafi kugira ngo na rwo rugere ku iterambere nk’abandi.
Uru rubyiruko uko ari 13, rwabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kanama 2015, ubwo bakirwaga mu Karere ka Burera bavuye kugororwa mu kigo cya Iwawa bari baratwawemo kubera kunywa ibiyobyabwenge.

Ruhamya ko umwaka rumaze Iwawa rugororwa kandi rwigishwa imyuga itandukanye, wabagiriye akamaro gakomeye. Abo bose bize umwuga w’ubwubatsi, bamwe muri bo biga no kwihangira imirimo.
Munyampeta Gasore, wajyanwe Iwawa kubera kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga, byaje gutuma ava no mu ishuri yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ahamya ko yafashe umwanzuro wo kutazasubira mu biyobyabwenge.
Kimwe n’abagenzi be, Gasore asaba Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera kubaba hafi kugira ngo bakomeze kujya ku murongo no gushyira mu bikorwa ibyo bigiye Iwawa.
Agira ati “…ni ukutubaha hafi mu byo dukora kugira ngo tutazateshuka no kunshingano twahawe, tubashe kwiteza imbere vuba cyane twirinde gusubira mu biyobyabwenge, tubashe kuba abagabo.”
Uru rubyiruko rukomeza ruvuga ko abava Iwawa ntibahinduke, bagasubira kunywa ibiyobyabwenge ari abasanzwe n’ubundi batazahinduka. Bene abo ngo usanga no mu kigo cya Iwawa batitwara neza.
Bakomeza bavuga ko bo bavuye Iwawa bahindutse ku buryo bazafatanya n’ubuyobozi kurwanya ibiyibyabwenge, bafata abo byasabitse kugira ngo na bo bajye kugororwa.
Uwambajemariya Florence, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Burera ushizwe Imibereho Myiza y’Abaturage, avuga ko bazakomeza kuba hafi urubyiruko ruva Iwawa. Abo 13 ngo bakazabafasha ku ikubitiro kubona ibikoresho by’ubwubatsi kandi bakabafasha kubona imirimo.
Agira ati “…ibikorwa remezo turi kubaka mu karere, n’abatsindiye ayo masoko, mu mirimo batanga, bajye barabaheraho.” Ikindi ngo ni uko bazibumbira hamwe bagakora imishinga bityo bagaterwa inkunga n’ikigeha BDF.
Akomeza avuga ko urundi rubyiruko rwavuye Iwawa mu myaka yatambutse bigaragara ko rwahindutse ku buryo barwifashisha mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|