Burera: Abahwituzi ngo ni nka Twitter!

Ubuyobozi bwo mu karere ka Burera buhamya ko Abahwituzi bafite akamaro gakomeye kuko aribo bifashishwa mu kugeza ku baturage gahunda za Leta zitandukanye mu buryo bwihuse bigatuma abo baturage bazishyira mu bikorwa.

Abahwituzi bamenyerewe cyane cyane mu gihe cy’umuganda aho mu gitondo cya kare nko mu ma saa kumi cyangwa saa kumi n’imwe babyuka bavuza ingoma cyangwa ijerekani ku gasozi, bagahwitura abantu mu ijwi riranguruye babwira aho umuganda uri bukorerwe.

Munyarubibi Jean Pierre, umunyamabanga nshibwabikorwa w’umurenge wa Gatebe, umwe mu mirenge iherere ahantu h’icyaro mu karere ka Burera, avuga ko Abahwituzi mu cyaro bagereranywa n’imbuga nkoranya mbaga mu kwihutisha amakuru.

Agira ati “ (Abahwituzi) ni uburyo bwo guhererekanya amakuru mu buryo bwihuse: niyo Twitter yacu, niyo Whatsapp yacu hano iwacu mu cyaro.”

 Abahwituzi bafasha ubuyobozi guhwitura abaturage bakitabira gahunda za leta zitandukanye zirimo Umuganda.
Abahwituzi bafasha ubuyobozi guhwitura abaturage bakitabira gahunda za leta zitandukanye zirimo Umuganda.

Abaturage bo mu karere ka Burera nabo bahamya ko Abahwituzi, bo mu midugudu itandukanye, aribo ba mbere bageza ku baturage ibigomba gukorwa muri gahunda za Leta zitandukanye kuburyo badahari byajya bigora abayobozi b’imirenge kugeza ubutumwa ku baturage bose; nk’uko umwe mu baturage bo mu karere ka Burera, witwa Nkomati Gilbert, abisobanura.

Agira ati “Akazi bakora rwose mbona ari keza. Kuko nk’iyo umuganda uraba cyangwa inama iraba, ari nk’umuyobozi uraza wenda nka “mayor” nko mu murenge, cyangwa mu mudugudu, arahwitura kabisa ngo ejo ni inama, ntihagire umuntu ujya guhinga, twese tukarara tubimenye, tukajya mu nama.”

Abahwituzi bishimiye akazi bakora kandi ngo ntibagakora bategereje igihembo

Karema Jean Pierre umaze imyaka 15 akora akazi ko guhwitura abaturage mu karere ka Burera avuga ko yatowe nk’Umuhwituzi kubera ko afite ijwi rirangurura, rikageza kure.

Uyu mugabo ufite imyaka 60 y’amavuko avuga ko nta gihembo kindi ahabwa kimwe n’abandi bahwituzi bagenzi be bo mu karere ka Burera, gusa ariko ngo kubwe ntabwo akorera igihembo kuko “Jye nzahembwa n’Imana. Ariko Leta ibonye imbaraga (zo kuduhemba) nta kibazo ariko twe tuzahembwa n’Imana.”

Karema Jean Pierre umaze imyaka 15 akora akazi k'ubuhwituzi ngo agakora nta kindi gihembo ategereje ngo kuko azahembwa n'Imana.
Karema Jean Pierre umaze imyaka 15 akora akazi k’ubuhwituzi ngo agakora nta kindi gihembo ategereje ngo kuko azahembwa n’Imana.

Karema yongeraho ko yishimira ako kazi akora kandi ngo ntiyiganda nubwo nta gihembo kindi aba ategereje. Agira ati “Ntabwo (guhwitura) ari inyungu za Leta gusa. Nanjye iyo ibintu bya Leta bigiye neza ndara amahoro.”

Ikindi ngo ni uko n’abaturage bamuzi kandi rimwe na rimwe nabo bakamushimira ku kazi aba yakoze ko kubahwitura. Agira ati “…kubera yuko mba nakoze neza akazi, hari ahongera bakavuga bati ‘niba waguze icupa nibagushyirireho irindi, nyirikabari ati ‘wakoze akazi neza.”

Umunyamabanga nshibwabikorwa w’umurenge wa Gatebe nawe avuga ko Abahwituzi bakora akazi kabo mu buryo bw’ubwitange kuko nta rindi shimwe bagenerwa. Ikindi kandi ngo buri muturage agomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye bityo abantu bose bafite ibyo bakora siko bose babihemberwa.

Abaturage bifuza ko Abahwituzi bajya bahabwa agahimbaza musyi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bavuga ko bakurikije akazi Abahwituzi bakora bakwiye kujya bahabwa agahimbaza musyi, kaba ari amafaranga cyangwa ibindi; nk’uko Ntangorane Jean Nepomuscène, abihamya.

Agira ati “Agahimbaza musyi kuri jyewe mbona bagakwiye kubera ko mbona nyine bakora akazi gateza abaturage imbere. Gahunda za Leta zose mbona bazitugezaho.”

Mu muganda udasanzwe nk'uwo gutangiza igihembwe cy'ihinga nabwo ubuyobozi bwifashisha Abahwituzi bakageza ku baturage iby'icyo gikorwa.
Mu muganda udasanzwe nk’uwo gutangiza igihembwe cy’ihinga nabwo ubuyobozi bwifashisha Abahwituzi bakageza ku baturage iby’icyo gikorwa.

Nkomati we agira ati “Ku giti cyanjye mbona wenda nk’abaturage (mu mudugudu) bajya baraterateranya amafaranga wenda umwe nka 20 kuburyo wenda twajya turamugenera nk’amafaranga inoti ya 1000 nko ku kwezi, nawe akabona nk’agasabune.

...hari igihe tujya kumva nka saa cyenda z’ijoro, turyamye dusinziriye, tukumva arahwituye. Ubwo uri kumva iryo joro ryose, kugenda n’iyo imvura yaguye, yahindutse icyondo, aba akwiye nk’agasabune”.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka