Burera: Abagabo barasabwa gukunda abagore babo kuko “ariryo juru rito ku isi”
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abagabo bo muri ako karere gukunda abagore babo babarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ngo kuko na Bibiliya ibibasaba.
Sembagare Samuel arabibasaba mu gihe muri ako karere hakunze kugaragara ihohoterwa rikorerwa abagore aho usanga abagabo bamwe bakubita abagore babo ubutitsa bakagera naho babavutsa ubuzima.
Agita ati “(bagabo) mukunde abadamu banyu. Siko Bibiliya ibivuga? Ngo bagore mugandukire iki? Abagabo banyu namwe bagabo mukunde abagore banyu. Nimubakunda niryo juru ritoya ahangaha kuri iyi si.”
Akomeza asaba abo bagabo kwishimana n’abagore babo mu mirimo yabo ya buri munsi bityo bizatuma imiryango yabo irangwamo amahoro, iterambere barigereho.
Nubwo ariko abagabo basabwa kurinda ihohoterwa abagore babo usanga bamwe mu bagore aribo nyirabayaza y’ihohoterwa ribakorerwa. Iyo abagabo babo babakubise usanga babiceceka ntibabimenyeshe ubuyobozi bubegereye.
Abagore bo mu karere ka Burera nabo basabwa kwatura bakavuga ihohoterwa ribakorerwa kugira ngo rirwanywe. Abanyaburera muri rusange nabo basabwa gufatanya bakarwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.
Bahawe umurongo wa telefone bakwitabaza, bahamagaraho ku buntu ariwo 4139 ku itumanaho rya MTN.

Bahohotera abagore bikagera n’aho babishe
Mu karere ka Burera cyane cyane mu murenge wa Cyanika, mu kagari ka Nyagahinga hakunze kugaragara abagabo bahohotera abagore babo ku buryo banabavutsa ubuzima. Abo bagabo babiterwa akenshi n’ubusinzi bw’ikiyobyabwenge cya kanyanga ituruka muri Uganda.
Akagari ka Nyagahinga gaturanye n’umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda. Abahatuye ndetse n’abagande bakunze guhahirana.
Umunsi umwe mbere ya Noheli y’umwaka wa 2011, umugabo witwa Ndabagoragora yatemye umugore we ku kaguru amuziza inyama. Ndabagoragora ngo yari yagiye guhaha inyama, hari undi muntu nawe wazimutumye.
Yazigejeje mu rugo umugore araziteka zose kuko atari azi ko harimo iz’undi muntu. Uwo mugabo yahise azishyuza umugore we ahita amutema ku kuguru. Kuri Noheli Polisi imuta muri yombi ajya mu buroko.
Muri Mutarama mu mwaka wa 2012 umugabo witwa Urimubabo utuye mu kagari ka Nyagahinga yishe umugore we kubera amakimbirane bari bamaranye imyaka igera kuri itatu. Akaba yaramwishe bavuye mu kabari batashye.
Muri Kamena 2012 umugabo utuye mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Cyanika yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano aregwa gushaka kwica umugore we yamubura akica ihene bari batunze. Ibyo nabyo byatewe ahanini n’ubusinzi.
Usibye mu murenge wa Cyanika no mu yindi mirenge yo mu karere ka Burera hakunze naho kugaragara amakimbirane.
Tariki 24/08/2012 umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel utuye mu umurenge wa Gahunga, yatawe muri yombi aregwa gutema, akoresheje isuka, umugore we ndetse n’abandi bagabo batatu bari baje gutabara ubwo uwo mugabo yari arimo arwana n’uwo umugore we.
Uyu mugabo yashinjaga umugore we ko umwana bafitanye atari uwe. Bikaba aribyo byaba byaratumye amwivugana.
Birashoboka ko hari ihohoterwa rikorerwa abagore mu karere ka Burera ritamenyekana. Ibyo bigaragazwa n’uko akenshi bimenyekana ari uko umugabo yishe umugore.
Ikindi ni uko kuri sitasiyo za polisi y’u Rwanda zitandukanye zo mu karere ka Burera hakunze kugaraga abagore barega abagabo babo babahohotera akenshi kubera ubuharike.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ko abagabo bakunda abagore babo. Ariko se ko baba barashakanye byaba biva he kugirango urwo rukundo ruveho? Mbese ntabashakashatsi bareba impamvu muri iyi minsi hari cas nyinshi za divorce?
Urebye neza wasanga abagore ari bo ba nyirabayazana bintonganyi zo mungo.
BR