Buhanda: Impu z’inka ngo zibarutira inyama zazo

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kabagali, Kinihira na Bweramana mu Karere ka Ruhango bavuga ko kurya impu z’inka bibarutira kurya inyama, kuko akenshi babwirwa ko inyama zigira ingaruka k’ubuzima bw’abantu.

Aba baturage bavuga ko kurya izi mpu babanza kuzitunganya neza, bakazibabura ku muriro, bakazironga mu mazi inshuro zitari munsi y’eshatu, ubundi bakagereka ku bishyimbo.

Izi mpu ngo zibarutira kurya inyama zisanzwe.
Izi mpu ngo zibarutira kurya inyama zisanzwe.

Umwe mu bakiriya Kigali Today yasanze mu isoko rya Buhanda rirema buri wa Gatatu utarashatse gutangaza amazina ye, avuga ko uwariye uruhu rw’inka rugeretse ku bishyimbo atakwifuza kongera kurya inyama kubera ukuntu ruba ruryoshye.

Ati “abantu ntabwo bapfa kubyumva, ariko waruriye rutunganyije neza, nibwo umenya abaruriye icyo bakurusha. Kandi ikiza cyarwo ni uko nta ngaruka rugira ku buzima bw’umuntu nk’inyama zisanzwe”.

Uruhu rw’inka rugurwa n’abaturage bagamije kururya, nibura urugura make ni urw’amafaranga y’u Rwanda 300. Urugura arutwara rwarabanje kubaburwa akenshi ugasanga rwaranumye.

Izi mpu zigurishwa zabanje kubaburwa.
Izi mpu zigurishwa zabanje kubaburwa.

Abacuruza izi mpu bavuga ko bajya kuzirangura i Nyabugogo mu Mujyi Kigali kuko ngo muri aka gace inka zihabagirwa ziba ari nke ugereranyije n’abakiriya baba bazikeneye.

Kanani Gregoire, umwe mu bacuruza izi mpu mu isoko rya Buhanda, avuga ko amaze imyaka 3 muri ubu bucuruzi kandi ko abantu bitabira kuzigura ari benshi.

Ati “uretse no kuba ruryoha runahendukira abaturage ugereranyije n’uko yakaguze inyama. Kandi ugasanga n’ubundi vitamini zirimo zijya kungana”.

Izi mpu zigira abakiriya ku buryo hari igihe abazicuruza badahaza isoko.
Izi mpu zigira abakiriya ku buryo hari igihe abazicuruza badahaza isoko.

Uyu mucuruzi ahamya ko abakiriya babagana ari benshi cyane ndetse hakaba n’ubwo umubare w’abazikenera urenga ubushobozi bw’abacuruzi.

Kanani avuga ko mu gihe cy’imyaka 3 amaze acuruza izi mpu abaturage bateka ku bishyimbo zimaze ku mugeza kuri byinshi, kuko yashoboye kwigurira amatungo n’imirima, ndetse akaba anabasha kurihirira abana be amashuri. Avuga ko we na bagenzi be bifuza kwagura ubu bucuruzi bukanarenga imipaka y’u Rwanda.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyoninyamawe umbazenkubarire ubwizabwayowee!narinziyuko;abanyarwandamwesemuyizinonewapi yooo!!mwarahombye abatarayiryahopee!ushakakuyimenyanez’azegere abantuboku KiBUYE,RWAMATAMU,akokabogabarakazintimugaseke cgmugasebyee!kararyohaweee!kandekere.

Viateur yanditse ku itariki ya: 14-02-2015  →  Musubize

Babyita igikoba ntabwo ari uhuru kandi kiraryoha ahubwo bazige kujya babigeza hose cyane muri restora nabatazi kubiteka bazaryeho

karumuna yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka