Bugeshi: Amazi ava mu birunga yashyize mu kaga imiryango 75

Abaturage bo mu Tugari twa Hehu, Rusiza na Mutovu two mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bahangayikishinjwe n’amazi ava muri pariki y’igihugu y’ibirunga agasenyera abaturage ndetse agatwara n’ubuzima bw’abantu.

Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi bagizweho ingaruka n’amazi ava muri pariki y’igihugu y’ibirunga kuwa 30 Werurwe 2015 ni imiryango 75 idafite aho gukinga umusaya kubera amazu yabo yangijwe, harimo 73 yinjiwemo n’amazi agatwara ibyarimo naho amazu abiri akajya hasi.

Abaturage bo mu tugari twatewe n’amazi bavuga ko bakeneye ubutabazi nyuma yo kugenda kw’ibikoresho byo mu nzu, hamwe n’ubufasha bwatuma bashobora kongera gusana inzu zangiritse.

Imvura yangije hegitari 30 z'imyaka iri mu butaka.
Imvura yangije hegitari 30 z’imyaka iri mu butaka.

Abatuye utugari twa Hehu, Mutovu na Rusiza twegereye Pariki y’ibirunga bavuga ko basanzwe bafata amazi y’imvura kuko ariyo bakoresha mu ngo ndetse bagaca inzira z’amazi ava mu Kirunga cya Karisimbi, ariko kubera ubwinshi bw’imvura igwa kuva ku wa 30 werurwe 2015 byarenze ubushobozi bwabo, bagasaba gufashwa.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Bugeshi, Mateme Claudien avuga ko abaturage bangirijwe n’amazi ava muri Pariki y’igihugu y’ibirunga ubu bacumbikiwe n’abaturanyi, ariko hari ikibazo cy’uko imyaka yari mu butaka yatwawe n’amazi hakazaba inzara.

Bimwe mu byo amazi yangije harimo amatungo atatu magufi yatwawe n’amazi hamwe n’umwana watwawe n’umuvu w’amazi akagarurwa n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zituriye umupaka w’u Rwanda.

Aya mazi kandi yanageze mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Rusura, Umudugudu wa Kambonyi aho yatwaye abana babiri umwe agatabarwa ariko undi akitaba Imana.

Kazendebe Hertien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana avuga ko uretse abana batwawe n’amazi avuye mu birunga nta bindi byangiritse, cyakora abaturage basabwa kwirinda kwegera inzira z’amazi kugira ngo atagira abandi atwara.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka