Bugeshi: Abagore bafite abagabo babo muri FDLR bamaze gucyura batatu

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi bushima igikorwa cy’abagore bafite abagabo babo muri FDLR kuko bahagurukiye kubashishikariza gutaha bakava mu mashyamba ya Congo.

Ibi bije nyuma y’aho bigaragaye ko hari abagore bajya gusura abagabo babo mu mashyamba ya Congo bakagaruka abandi bakajya kwiteza inda ntibatahane n’abagabo babo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi burasaba abo bagore gukomeza gushishikariza abagabo babo gutaha bakabana aho kuzajya babasanga mu mashyamba aho bashobora kugirira ikibazo kandi bashobora kuza bakabana n’imiryango yabo bakayikorera bakiteza imbere.

Kigali Today ivugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, Mvano Etienne, yagize ati “nibyiza ko abagore bahamagarira abagabo babo gutaha bakava mu mashyamba bakaza bagakorera imiryango bakagira ubuzima bwiza, nta kiza kiri mu mashyamba uretse kuhababarira bakaba bahagwa kandi baje mu Rwanda nta kibazo bahura nacyo.”

Mvano avuga ko guhamagara abagabo bagataha ari inyungu ku mugore n’umugabo kuko umwe ava mu mashyamba undi nawe akareka kuyamusangamo, ibi bikiyongeraho ko baza bakabana nk’umuryango kandi bagakorera urugo.

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi bashishikarizwa kubwira ababo bari mu mashyamba ya Congo gutaha.
Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi bashishikarizwa kubwira ababo bari mu mashyamba ya Congo gutaha.

Amakuru y’uko hari abagore bajya kwiteza indi yamenyekanye nyuma y’uko umwe mu barwanyi ba FDLR yoherejwe guhungabanya umutekano mu Kinigi yabitorotse akaza kwisubira umugore we agatabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.

Abajijwe impamvu adataha ahubwo akaba akiri mu amshyamba akaza gusura umugore yiyibye, avuga ko mu murenge wa Busasamana hari abagore barenga 12 bajya gusura abagabo babo muri FDLR bagataha kandi ntibabashishikarize gutaha.

Uretse aba barwanyi batatu batashye bacyuwe n’abagore babo, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Bugeshi avuga ko n’undi muntu ufite uwo azi muri FDLR yakamuhamagariye gutaha akava mu buzima bwo mu ishyamba n’imirwano idatuza.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu baba muri FDLR babaroze mu mutwe, kuko ubu aho bari baba bazi ko ngo mu Rwanda hakiri intambara, abantu bicana, n’ibindi byose. Abagore rero bakwiye kugenda bakababwiza ukuri, bakagaruka iwabo, bakibanira n’abagore babo bagatunga bagatunganirwa.

kankindi yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka