Bugesera n’u Burundi bemeranyijwe gukumira ibyahungabanya umutekano

Inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’ubw’Amakomini bihana imbibi mu gihugu cy’u Burundi yafashe umwanzuro wo guhanahana amakuru ku gihe ku byahungabanya umutekano ku mpande zombi.

Iyi nama yabereye ku mupaka wa Nemba kuwa 22/01/2015 yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abayobozi b’amakomine ya Busoni, Bugabira na Kirundo yo mu gihugu cy’u Burundi yabaye ku nshuro ya mbere kuko yari isanzwe iba yahuzaga intara.

Ku ruhande rw’u Burundi batangaje ko bagiye gukumira cyane ubujura bw’amatungo n’amapikipiki bikunze kwibwa mu Rwanda bikajyanwa iwabo, nk’uko bivugwa na Habogorimana Reverien, Musitanteri wa Komine Kirundo.

Abayobozi biyemeje gukorera hamwe bahanahana amakuru.
Abayobozi biyemeje gukorera hamwe bahanahana amakuru.

Agira ati « twiyemeje gukumira abajura duhanahana amakuru kugira ngo ibyafashwe bibashe gusubizwa ba nyirabyo ndetse no kurwanya ibindi bikorwa byahungabanya umutekano ».

Impande zombi kandi zemeranijwe gushyira ingufu mu kubahiriza imipaka yemewe hakoreshwa ibyambu n’imipaka yemeranijweho uko ari itatu mu rwego rwo gukumira abakora magendu ndetse n’abajya kuba muri ibyo bihugu mu buryo butemewe n’amategeko, nk’uko Rwagaju Louis, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera abivuga.

«Twafashe imyanzuro ko hagomba gukoreshwa ibyambu bwa Rugarama muri Ruhuha n’icyo ku Munzenze mu Murenge wa Kamabuye, ndetse hakiyongeraho n’umupaka wa Nemba kugira ngo hacike akajagari k’abinjiza ibintu mu buryo bwa magendu kuko zidateza imbere ibihugu byombi,» Rwagaju.

Abayobozi b'ingabo na Polisi ndetse n'ab'inzego z'ibanze bari bitbiriye iyi nama.
Abayobozi b’ingabo na Polisi ndetse n’ab’inzego z’ibanze bari bitbiriye iyi nama.

Uretse izi ngamba kandi muri iyi nama biyemeje gukumira icuruzwa ry’abantu, guca akajagari mu burobyi bukorerwa mu biyaga bibahuza aho abarobyi bo ku ruhande rw’u Burundi bakunze gushinjwa kuvogera amazi y’u Rwanda no gukoresha imitego itemewe, amato 30 y’abarundi yarafatiwe mu Rwanda akaba agiye guhita asubizwa ba nyirayo.

Impande zombi zemeranijwe ko inama nk’iyi ku rwego rw’amakomine n’Akarere ka Bugesera izajya iba kabiri mu mwaka n’igihe bibaye ngombwa; naho izo ku rwego rw’imirenge na Zone zikaba rimwe mu mezi atatu n’igihe bibaye ngombwa.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka